by admin on | 2024-05-01 06:49:39
Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Visits: 200
Umuvugizi wa Polisi
y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko impushya za burundu zo gutwara
ibinyabiziga za ‘automatique’ zizajya ziba zifite ibimenyetso byihariye
biziranga kugira ngo harebwe niba batwaye imodoka bafitiye uburenganzira.
Yabigarutseho mu Kiganiro Waramutse Rwanda cyo kuri uyu wa Gatatu,
tariki ya 1 Gicurasi 2024. Yagihuriyemo na Mazimpaka Julius, Umukozi uhugura
abifuza gutwara ibinyabiziga muri Action College and Driving School.
Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 25 Mata 2024, ni yo yemeje gukorera
impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe ibinyabiziga bya
‘automatique’. Abantu bazahabwa uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bya
“automatique” biri mu rwego batsindiye ni byo bazaba bemerewe gutwara.
Abazatsindira uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bya “manuel” bazaba bemerewe
gutwara ibinyabiziga bya “automatique” na “manuel”.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko
abazajya bahabwa impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga bya “automatique”,
ariko zifite ibiziranga. Ati "Uretse categorie A1 na B1 zisanzwe ari
iz’abafite ubumuga bw'ingingo butandukanye, ku bafite izindi [permis] za
automatique, hazaba hari akantu kabigaragaza.''
Yagaragaje ko urebye ibizamini bisanzwe bikorwa ku modoka za
“manuel”, nta byinshi bizahinduka usibye ko nka ‘démarrage’ itazaba ikenewe. Umuntu
ashobora kwigira ku kinyabiziga cya ‘manuel’ ariko yajya gukora ikizamini akaba
yahitamo gukoresha icya ‘automatique’.
Mazimpaka Julius uhugura abifuza gutwara ibinyabiziga muri Action
College and Driving School yavuze ko gukorera impushya za burundu zo gutwara
ibinyabiziga hakoreshejwe ‘automatique’ ari icyemezo gishimishije. Ati
"Abatugana ni bo bishimye kuturusha. Nkatwe abarimu cyangwa abafasha
abantu kwihugura, byaradushimishije cyane kuko iyo urebye imodoka ziri kwinjira
mu gihugu, nyinshi ni automatique.''
Icyemezo cyo gukorera permis hifashishijwe imodoka za automatique
cyakiriwe neza n’abaturage bo mu bice bitandukanye by’igihugu cyane ko
kizoroshya ubuzima bwabo. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface
Rutikanga, na we ashimangira ko imodoka za automatique zoroshya ubuzima.
Ati “Nanjye umpitishijemo, ukampa automatique nayikunda,
ntivunanye. Si ubunebwe [kuyitwara] ahubwo ni ho tugeze.’’ Yavuze ko mu bihugu
byateye imbere hari aho usanga bafite na permis zitajyaho ikimenyetso kiranga
niba ari iza ‘manuel’ cyangwa ‘automatique’ kuko bo bafite ubushobozi bwo
gukora nyinshi.
Ati “Navuga ko kubera ko tudafite ubushobozi bwo kwikorera imodoka,
izo dukoresha ari zo tugura hanze, turacyakoresha zose. Turacyakeneye imodoka
z’ubwoko bwombi.’’ ACP Boniface Rutikanga yavuze ko icy’ingenzi gikenewe cyane
ari uko abantu biga cyane amategeko y’umuhanda n’ibizamini bitangwa kuko nta
kizahinduka cyane. Ati “Bakeneye kwiga cyane. Abantu benshi ibibazo duhura na
byo si uko abantu batazi kuyobora. No ku mategeko tugomba kuhareba. Icy’ingenzi
ni uburyo wubahiriza ibimenyetso. Nta gihinduka, nta n’icyiyongereyeho ahubwo
ije korohereza.’’
Ibinyabiziga bizajya bikoresha permis za automatic bizaba birimo na
Categorie nka Z ibarizwamo amakamyo. Ati “Imodoka nini zifite system ebyiri,
manuel ni yo izaba ikenewe.’’ Mazimpaka Julius uhugura abifuza gutwara
ibinyabiziga muri Action College and Driving School yavuze ko bamaze kugura
imodoka za automatique bazajya bakoresha mu kwigisha. Ati “Ubu ni bwo tugiye
kubona abakiliya benshi cyane.’’
Abakora ibizamini by’uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga
bakora ‘démarrage’, guparika n’ikizamini cyo kuzenguruka mu muhanda
[circulation] harebwa uko ukora yubahiriza amategeko n’icyo guca mu makona. Niba
utarayibikaho rero nawe gira vuba kuko niho isi igeze.
Marc N
INKURU ZIHERUKA
Nyamagabe:
Padiri wirukanywe kubera uburaya n’ubusinzi yabujijwe gutanga amasakaramentu,
yagizwe umuyobozi ushinzwe amasomo mu kigo cy’ishuli
https://andika.rw/news-details.php?nid=105
Ngo ntacyo basaba Imana!: Ibyamamare 10 bikomeye ku Isi bitemera
ko Imana ibaho
https://andika.rw/news-details.php?nid=104
Sobanukirwa impamvu
abagore batashobora kurenza iminsi ibiri bakibitse ibanga
https://andika.rw/news-details.php?nid=97
Nibwo bukwe buzaba ari ubwa mbere muri Kigali! Mama Sava yagiye
gusenga bahumanurira iby’ubukwe budasanzwe azakorana na Papa Sava
https://andika.rw/news-details.php?nid=98
Ruhumuriza James "Ubu mba mfunze- King James bwa mbere
asobanuye iby’ubuhemu ashinjwa n’icyamufashije ubwo yitabaga RIB"
https://www.andika.rw/news-details.php?nid=95
Rwamagana: Umutobe wiswe ‘Nzoga ejo’ uri gukoresha abaturage
ibidakorwa cyane cyane ku mugore/umukobwa iyo awusomyeho
https://www.andika.rw/news-details.php?nid=92
End