by admin on | 2024-04-29 13:05:11
Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Visits: 381
Ahagana mu mpera za Mata 2018, umupadiri wo muri Diyosezi ya Gikongoro yahagaritswe by’agateganyo imyaka ibiri ashinjwa ubusinzi bukabije ndetse n’ubusambanyi, ariko na n’ubu ntiyabusubijwemo kuko ngo atabashije kwihana, yahawe kuba umuyobozi ushinzwe amasomo muri GS Musenyi kandi ngo inshingano ze azikora neza.
Nk’uko
bivugwa na Padiri François Xavier Kabayiza ushinzwe uburezi gatolika muri
Diyoseze ya Gikongoro, Padiri Augustin Ndikubwimana, ari we wari wahagaritswe,
ubu ni umuyobozi ushinzwe amasomo mu ishuli rya GS Musenyi riherereye mu
Murenge wa Kaduha mu Karere ka Nyamagabe, kandi ngo akora ibyo ashinzwe neza.
Agira
ati “Ubundi igipadiri kigira ibyo gisaba byihariye n’uburezi bukagira ibyabwo.
Ariko kuva yajya mu burezi kugeza uyu munsi nta kibazo na kimwe arateza. Nanjye
tujya tuvugana, ni umuntu rwose witanga mu kazi. Kera bamuvugagaho kunywa
inzoga, ntabyo agikora. Niba anabikora biba nyuma y’akazi kuko atarigera abura
mu kazi ngo usange yasibye cyangwa usange afite ikibazo ku kazi.”
Ku
bijyanye n’ubusambanyi uriya mupadiri yavugwagaho byatera impungenge uwakumva
ko bwamurangaga hanyuma akoherezwa kurera, Padiri Kabayiza avuga ko n’ubwo
bivugwa nta wabihagazeho, bikaba bishoboka ko byaba ari byo cyangwa atari na byo.
Ati “Ubundi mbere hose nta bibazo yari afite. Ubona ari nk’ibibazo bijyanye
n’imitekerereze (psychologique) yagize, ariko ubu bigenda bikira. Kuko kugeza
ubu nta kibazo afite.” Yongeyeho ko na bo ubwabo bamukurikiranira hafi agira
ati “Ntabwo twakwishimira ko yongera kugira ibindi bibazo ateza.”
Yari
yahagaritswe by’agateganyo imyaka ibiri, ariko hashize itandatu
atarabusubizwamo Nk’uko bivugwa na bamwe mu bazi uriya mupadiri, akimara
guhagarikwa yahawe amahirwe yo gusubira kwiga, ari byo byamubashishije kuba ubu
ari umuyobozi ushinzwe amasomo mu kigo cy’ishuri. Icyakora, imyaka ibiri
yararenze, ubu hashize itandatu. Umushumba wa Diyosezi gatolika ya Gikongoro,
Musenyeri Célestin Hakizimana, avuga ko kuba atarikosoye ari byo byatumye
atongera kwakirwa nk’umupadiri mu myaka ibiri yari yahawe.
Bisanzwe
bivugwa ko iyo umuntu yabaye umupadiri akabuvamo aba adashobora gushaka umugore
ngo kiliziya imusezeranye. Icyakora Musenyeri Hakizimana avuga ko bishoboka iyo
urukiko rwa Kiliziya rwemeje ko akuriweho isakaramentu ry’ubusaseredoti. Ati
“Twohereza dosiye kwa Papa, hanyuma inkiko za Kiliziya zigasuzuma, bakavuga
bati tumukuriyeho amasezerano, ni umulayiki usanzwe, ashobora gukora
amasezerano yandi.”
Augustin
Ndikubwimana Diyoseze ya Gikongoro ngo yabaye imwihoreye kugira ngo abanze
akore, amenyere akazi, kandi muri iyi minsi ngo bari gushaka uko yakorerwa
dosiye hanyuma ikoherezwa i Roma. Ubundi hajya kumenyekana ko uriya mupadiri
yahagaritswe, hari Itangazo ryari ryashyizwe hanze na Diyosezi gatolika ya
Gikongoro muri Mata 2018, ryamenyeshaga abantu bose, cyane cyane abakirisitu
gatolika, ko yahagaritswe ku murimo w’ubusaserudoti mu gihe cy’imyaka ibiri,
nibuze.
Iryo tangazo ryanavugaga ko abujijwe gutanga amasakaramentu hakaba nta n’umuntu n’umwe wari wemerewe kumusaba ubufasha mu by’iyobokamana. Twibuke ko na Padiri Peter BARIKUDEMBE aherutse kwitaba Imana akaba yarabaye cyane muri iyi Diyoseze akorera cyane cyane i Mushubi n’ahandi.
Marc N
INKURU ZIHERUKA
Ngo ntacyo
basaba Imana!: Ibyamamare 10 bikomeye ku Isi bitemera ko Imana ibaho
https://andika.rw/news-details.php?nid=104
Sobanukirwa impamvu abagore
batashobora kurenza iminsi ibiri bakibitse ibanga
https://andika.rw/news-details.php?nid=97
Nibwo bukwe buzaba ari ubwa mbere muri Kigali! Mama Sava yagiye
gusenga bahumanurira iby’ubukwe budasanzwe azakorana na Papa Sava
https://andika.rw/news-details.php?nid=98
Ruhumuriza James "Ubu mba mfunze- King James bwa mbere
asobanuye iby’ubuhemu ashinjwa n’icyamufashije ubwo yitabaga RIB"
https://www.andika.rw/news-details.php?nid=95
Rwamagana: Umutobe wiswe ‘Nzoga ejo’ uri gukoresha abaturage
ibidakorwa cyane cyane ku mugore/umukobwa iyo awusomyeho
https://www.andika.rw/news-details.php?nid=92
End