by admin on | 2024-04-27 13:28:47
Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Visits: 175
Akenshi usanga mu
bihugu byinshi byo ku isi bafite umuco wabo bihariye ariko ugasanga bafite
n’imyemerere runaka. N’ubwo abantu bizera mu buryo butandukanye ariko usanga
buri wese afite uko yemera Imana. Hari ibyamamare ku Isi usanga bitemera
ibijyanye n'iyobokamana aho bahakana ko Imana ibaho.
Abantu batemera Imana
cyangwa ngo bayizere bazwi ku izina ry'aba 'Atheists' mu ndimi z'amahanga, naho
iyi myizerere yo kutemera Imana izwi nka 'Atheism'. Hari bamwe mu byamamare
bikomeye ku Isi bifite iyi myemerere yo kwibwira ko Imana itabaho ntibizere no
mu bitangaza byayo, ndetse bamwe bagiye banabivuga ku mugaragaro ko batemera ko
Imana ibaho
Mu mpera za 2023
umunyarwenya kabuhariwe Kevin Hart ubwo yari ari mu gitaramo cy'urwenya
yahuriyemo na Dave Chappelle na Chris Rock bise 'Headliners Only' cyanyuze kuri
Netflix, yateye urwenya ku byamamare bitemera ko Imana ibaho, anavuga ko ari bo
batuma abafana babo bavuga ko baba mu muryango wa 'Illuminati'' uvugwaho ko
abawubamo basenga Sekibi.
Yagize ati: ''Hari
ibyamamare binsetsa iyo biri kwiregura ko bitaba muri Illuminati, nonese ni
gute abantu batavuga ko ukorana na Satani niba ubwawe wivugirako Imana itabaho?
Ndashaka ko bariya bantu bareka gukomeza kuyobya abantu bavuga ko Imana itabaho
kandi hari ibihamya bibigaragaza. Ese ko hari ibitangaza Imana yakoze twabonye,
uwababaza icyo bemera ibitangaza cyakoze babibona?''
Aya magambo ya Kevin Hart
yahise azamura impaka zivugwa ko benshi mu byamamare bitemera Imana ko ari byo
biba mu muryango wa Illuminati, naho ibinyamakuru bitandukanye nka Hollywood
Reporter na Daily Mail byahise byibutsa abantu ibyamamare byiyemereye ko Imana
itabaho.
Uri ni urutonde
rw'ibyamamare bikomeye ku Isi byagiye bihakana ko Imana ibaho mu bihe
bitandukanye, mu gihe hari abafite andi madini atemera Imana basengama:
1. Tom Cruise
Icyamamare muri Sinema
Tom Cruise akaba n'umuherwe, uherutse gusezeranya abantu ko agiye gukinira
filime mu isanzure, asanzwe atemera ko Imana ibaho. Uyu mugabo kandi anasengera
mu idini rya 'Scientology' kuva mu 1986 ry'abantu bizerera muri Siyansi.
Bimwe mu bitazibagirana
yavuze ahakana ko Imana ibaho, mu 2000, Tom Cruise ari mukiganiro kuri
Televiziyo ya NBC, asobanura impamvu atemera Imana, yagize ati: ''Ubuse ni gute
nakwizera ko hari ikintu kirusha ubwenge abantu n'ubushobozi cyaturemye? Kiri
hejuru cyane gikurikirana ibyo dukora? Numva ibyo bintu bidashoboka''.
2. Morgan Freeman
Icyamamare muri Sinema, Morgan Freeman, ufite ijwi rikundwa na benshi, nawe ntiyemera ko Imana ibaho. Igisekeje kuri Freeman w'imyaka 86 ni uko mu 2003 yakinnye filime yitwa 'Bruce Almight' akina ari Imana ibonekera umugabo witwa Bruce utarayizeraga.
Abajijwe niba ari umuhakanamana,
Freeman yasubije ati “Ni ikibazo gikomeye ariko nk'uko nabivuze ntangira, ni
twe twahimbye Imana. Niba nanayizera, ni uko ntekereza ko ndi yo”. Andi magambo
yavuze ashingirwaho hemezwa ko ari umuhakanamana, yagize ati “Muri njye
sinemera umuremyi nk’uwo witwa Imana ngo waturemye mu ishusho ye. Haba hari
umuntu ubifitiye ikimenyetso gifatika?”
3. Bill Gates
Umuherwe wa Gatatu ku Isi utunze amafaranga menshi angana na Miliyari 128.7 z'Amadolari, nawe ni umwe mu batemera Imana ariko ahanini hagashingirwa ku kuba nta mwanya aha ibijyanye no gusenga aho yagize ati “Mu bijyanye no gukoresha igihe neza, ibyo gusenga si amahitamo meza. Hari ibintu byinshi nakora mu gitondo cyo ku cyumweru”
4. Bruce Lee
Yari umukinnyi wa filime ukomeye, akaba kabuhariwe mu
mikino njya rugamba, yaje kwitaba Imana mu 1973 ku myaka 32, yakomokaga muri
Hong Kong nawe ngo ntiyizeraga iby’Imana n’amadini kuko kuri we abantu
bagakwiye kwigishwa gukora no kugira indangagaciro aho kujya mu madini no mu
by’Imana.
5. Brad Pitt
Umugabo wanditse amateka muri Sinema, uri mu bavuga rikijyana i Hollywood, Brad Pitt, ukundwa n'igitsinagore cyane, nawe iby'Imana ntabyemera. Avuga ko ubuhakanamana bwe yabubarira kuri 20% naho 80% akaba ashidikanya (20% atheist, 80% agnostic).
6. Daniel Radcliffe
Uyu yamenyekanye cyane muri filime z'urukurikirane za 'Harry Potter', nawe ni umwe mu byamamare bitemera Imana ndetse akanabyiyemerera, gusa akavuga ko ntawe yigisha imyemerere ye.
7. Julianna Moore
Nawe yamenyekanye cyane mu mwuga wa sinema twavuga nka
filime yakinnye yitwa Crazy Stupid Love n’izindi zitandukanye, uyu nawe afite
imyaka 63. Nawe yakunze kuvuga ko atemera ko Imana ibaho. Yigeze kubazwa
n’umunyamakuru ikintu cya mbere yabwira Imana ku marembo yo mu ijuru, asubiza
ko yayibwira ati “Wow! Burya naribeshyaga ni ukuri ubaho!”
8. Johnny Depp
Icyamamare muri Sinema akaba n'umuhanzi, Johnny Deep, wakunzwe muri filime nka 'Pirates Of The Caribbean', 'The Tourist' n'izindi nyinshi, kuri we ngo kwizera Imana si ngombwa, ati “Nizera abana banjye, ibijyanye n’amadini simbizi”.
9. Bruce Willis
Uyu
yakunzwe cyane muri filime z'imirwano nka 'Die Hard', 'Unbreakable', 'Red'
n'izindi zatumye ashyirwa ku rutonde rw'abakinnyi ba filime b'ibihe byose.
Bruce Willis nawe ari mu batizera ko Imana ibaho. Nawe yagize ati “Amadini
n’indi miryango yigisha iby’Imana ntibigikenewe. Byari bikenewe igihe twari
tutaramenya impamvu izuba ryimutse, impamvu imiyaga ihitana abantu cyangwa
impamvu ikirere gihinduka”.
10. Antonio Banderas
Icyamamare muri Sinema, wahawe akabyiniriro ka ''Umwami wa Sinema y'Abalatini', wamamaye muri 'Desperado', 'Spy Kids' n'izindi, nawe ntabwo akozwa iyobokamana. Kuri Antonio Banderas, ngo yizera ko nta muntu n’umwe uzi niba Imana ibaho cyangwa itabaho.
Marc N
INKURU ZIHERUKA
Sobanukirwa impamvu abagore batashobora kurenza iminsi ibiri bakibitse ibanga
https://andika.rw/news-details.php?nid=97
Nibwo bukwe buzaba ari ubwa mbere muri Kigali! Mama Sava yagiye gusenga bahumanurira iby’ubukwe budasanzwe azakorana na Papa Sava
https://andika.rw/news-details.php?nid=98
Ruhumuriza James "Ubu mba mfunze- King James bwa mbere asobanuye iby’ubuhemu ashinjwa n’icyamufashije ubwo yitabaga RIB"
https://www.andika.rw/news-details.php?nid=95
Rwamagana: Umutobe wiswe ‘Nzoga ejo’ uri gukoresha abaturage ibidakorwa cyane cyane ku mugore/umukobwa iyo awusomyeho
https://www.andika.rw/news-details.php?nid=92
End