by admin on | 2024-04-20 12:08:40
Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Visits: 277
Benshi bakunze kunenga igistinagore ko kitazi kugira ibanga nyamara ngo biri muri kamere yabo. Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagore batazi ibyo kubika ibanga kandi nababishoboye badashobora kurenza iminsi 2 n’iminota 15 bataramena ibanga babikijwe.
Ubushakashatsi
bwakozwe n’impuguke ziyobowe na Michael Cox mu gihugu cy’u Bwongereza
bugaragaza ko abagore muri rusange babika ibanga nibura mu masaha 48 n’iminota
cumi n’itanu gusa. Ibi bihwanye n’iminsi ibiri yiyongereyeho iminota 15 gusa. Ubu
bushakashatsi bwakorewe ku bagore 3000 bari hagati y’imyaka 18 na 65 bwerekana
ko abagore bane ku icumi badashobora kubika ibanga. Nk’uko ikinyamakuru the
Telegraph kibitangaza, abarenga icya kabiri mu bakoreweho ubu bushakashatsi
bashyize mu majwi kunywa inzoga nk’impamvu nyamukuru ibatera kuvuga cyane,
bibiri bya gatatu bemeye ko bafite ingeso bisanganiwe yo kutabika ibanga naho
bitatu bya kane bashimangira ko bazi kubika ibanga. Muri ubu bucukumbuzi
byagaragaye ko mu mabanga atatu abitswa umugore mu cyumweru rimwe muri yo
aribwira umuntu umwe mu bo babana cyangwa mu nshuti ze za hafi. Batandatu ku
icumi mu babajijwe, bamenera ibanga abadafite aho bahuriye na nyiraryo kugira
ngo hato nyirubwite atazamenya ko bamuvuyemo. Hafi ya kimwe cya kabiri
cy’abagore bakoreweho ubushakashatsi bemeza ko bamena ibanga kugirango bumve
baruhutse. Ariko bibiri bya gatatu bamara kumena ibanga umutima ugatangira
kubashinja. Mu gihe abarenga bane mu bagore icumi bumva gusangira amabanga
n’umuntu batazi ntacyo bitwaye.
Uko
ikoranabuhanga ritera imbere ni nako amabanga arushaho gushyirwa ahagaragara
cyane benshi mu bakobwa babajijwe muri ubu bushakashatsi bemeye ko bamena
amabanga menshi hakoreshejwe ubutumwa bugufi n’ibiganiro mbonankubone,
n’ubutumwa bohererezanya ku mbuga. Ubu bushakashatsi kandi uretse kuba
bwaragaragaje ko abagore batabasha kubika ibanga iminsi ibiri, bwerekanye ko byinshi
mubyo abagore baganira cyane usanga higanjemo ibihuha no kumena amabanga
babikijwe. Ndetse ngo mirongo inani ku ijana bafata umugabo wabo
nk’umubitswabanga w’imena.
Marc
N
Inkuru ziheruka
Ruhumuriza James
"Ubu mba mfunze- King James bwa mbere asobanuye iby’ubuhemu ashinjwa
n’icyamufashije ubwo yitabaga RIB"
https://www.andika.rw/news-details.php?nid=95
Rwamagana: Umutobe
wiswe ‘Nzoga ejo’ uri gukoresha abaturage ibidakorwa cyane cyane ku
mugore/umukobwa iyo awusomyeho
https://www.andika.rw/news-details.php?nid=92
Nyagatare: Urukiko rwisumbuye rwakatiye CG Rtd Emmanuel Gasana
gufungwa imyaka 3 n’amezi 6
https://www.andika.rw/news-details.php?nid=89
Dore Umuhanzi! Nanjye Ndemeye
https://www.andika.rw/news-details.php?nid=34
End