by admin on | 2024-05-22 12:18:18
Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Visits: 247
Itegeko nshinga rya
Togo rishya ryamaze gutangazwa mu igazeti ya Leta, ryemeje ko nta matora
rusange y’Umukuru w’Igihugu azongera kubaho, ahubwo azajya atorwa n’abagize
Inteko Ishinga Amategeko.
Perezida Faure Gnassingbé
uri ku butegetsi muri Togo aravugwaho kuba ashaka kubugumaho abinyujije mu
itegeko nshinga rishya
Iri tegeko nshinga
ryasohotse mu igazeti aho ritegenya ibigomba gukorwa byose kugira ngo muri Togo
hashyirweho Repubulika ya gatanu ndetse inzego zigomba gushyirwa mu myanya mu
mezi 12.
Perezida uri ku butegetsi
muri Togo muri iki gihe, azakomeza kugira ububasha asanganywe kugeza igihe
hazashyirwaho Perezida w’inama y’Abaminisitiri ndetse hagatorwa na Perezida wa
Repubulika mushya uzatorwa n’abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, mu
gihe izaba imaze gushyirwaho.
Mu itegeko nshinga rishya
rya Togo riteganya ko Perezida wa Repubulika azajya agumana umwanya
w’icyubahiro, akazajya atorwa n’Abagize inteko ishinga amatego muri manda
y’imyaka ine (4).
Ni we uzajya ashyiraho ba
Ambasaderi bajya guhagararira Togo mu mahanga, ni we uzajya atanga impeta
n’imidari, kandi agomba kuzajya yakira Perezida w’Inama y’Abaminisitiri kugira
ngo amumenyeshe uko ibintu byifashe mu gihugu.
Ubutegetsi bwite bwa
Leta, buzaba buri mu maboko ya Perezida w’Inama y’Abaminisitiri kandi uwo
mwanya wa Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ugomba kugibwamo n’Umuyobozi
w’Ishyaka rifite ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko, atowe n’Abadepite.
Uwo, niwe muyobozi wa
Guverinoma, akaba n’Umugaba mukuru w’ingabo. Ni we ugena, akanayobora
ibyerekeye Politiki yo mu gihugu imbere no mu rwego mpuzamahanga, akaba
ashobora kuba yatangiza amategeko runaka, yashyiraho kimwe cya gatatu
cy’abagize Sena, na babiri mu bagize Urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga,
yemerewe kandi no kuba yasesa inteko ishinga amategeko.
Inteko ishinga amategeko
ifite ububasha bwo kunenga imikorere ya Guverinoma, icyemezo cyafashwe na
Guverinoma kikaba cyahindurwa mu gihe cyasinyweho nibura n’Abadepite bangana na
2/5.
Ikinyamakuru RFI
cyatangaje ko bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Togo ndetse n’imiryango
imwe n’imwe itari iya Leta, yamaganye iryo tegeko nshinga.
Bavuga ko ubutegetsi
bwite bwa Leta, ubwo buzongera bukagaruka kuri Perezida Faure Gnassingbé, kuko
ni we Perezida w’Ishyaka rya UNIR, ryatsinze amatora aheruka rikabona imyanya
95% mu Nteko Ishinga Amategeko, n’ubwo ibyavuye muri ayo matora byamaganywe
n’abo batavuga rumwe n’ubutegetsi.
Iyo nteko ishinga
amategeko yatorewe manda y’imyaka itandatu (6), yatangiye imirimo yayo ejo ku
wa Kabiri tariki 21 Gicurasi 2024.
Marc N
………………………………………………………………………………………
Inkuru ziheruka
Rubavu: Umuyobozi w’akagari wungirije ushinzwe iterambere mu karere ka
Rubavu (SEDO), yarashwe na Polisi nyuma yo kumwibeshyamo umugizi wa nabi.
https://www.andika.rw/news-details.php?nid=127
Aka karirimbo kabashimishe
https://www.youtube.com/watch?v=2f1EBp24M7Q&t=3s
Perezida wa Iran yapfiriye mu mpanuka
y'indege
https://andika.rw/news-details.php?nid=126
U Rwanda rugiye kubaka Kaminuza ya
gisirikare izaba irimo n’ishuri rya gisirikare