Politics worldwide

Perezida wa Iran yapfiriye mu mpanuka y'indege

by admin on | 2024-05-20 03:16:31 Last Updated by admin on2024-11-15 15:39:43

Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Visits: 305


Perezida wa Iran yapfiriye mu mpanuka y'indege

Perezida wa Iran Ebrahim Raisi na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga Hossein Amirabdollahian bapfiriye mu mpanuka y'indege yabereye ku mupaka w'icyo gihugu na Azerbaijan.

·       

Amakuru dukesha ikinyamakuru www.andika.rw, iyi mpanuka yabaye ejo ku cyumweru tariki ya 19 Gicurasi 2024, ibikorwa byo gushakisha aho indege yo mu bwoko bwa kajugujugu yaguye bikaba byari bikomeje kugeza mu masaha y'ijoro rishyira kuri uyu wa mbere.

Iyi ndege ikaba yaguye mu gace k'imisozi miremire, abashinzwe ubutabazi babonye aho iyo ndege yaguye nyuma y'amasaha menshi bamaze bayishakisha kubera ikirere cyari kimeze nabi, bi kaba byanatumye ubutabazi butinda kumugeraho.

Perezida Raisi w'imyaka 63, yari kumwe n'abantu batandukanye barimo na minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Iran Hossein Amirabdollahian ndetse n’umuyobozi w’Umusigiti wa Tabriz, Seyyed Mohammad-Ali Al-Hashem. Uwahoze ari Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Irani, Javad Zarif, yagaragaje ko ababajwe n'urupfu rw'uwamusimbuye, Hossein Amirabdollahian, ndetse na Perezida Raisi.

Mu butumwa yashyize kuri Instagram, Zarif, yavuze ko Amirabdollahian yari umuvandimwe we nkunda, yagize ati "Ni umuvandimwe wanjye nkunda, birababaje."

Yakomeje asabira umugisha abarokotse impanuka ngo Imana iborohoreze, ndetse yihanganisha abo mu miryango yagize ibyago, aboneraho gusaba abaturage ba Iran muri rusange gukomera kandi bakomeza kwiyubaka.

Aka karirimbo kigishe abana bawe karabafasha:

comment t'appelles tu (youtube.com)


Marc N

www.andika.rw

………………………………………………………………………………………

Inkuru ziheruka

Umugambi karabutaka wo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Felix Antoine Tshisekedi wapfuye

Andika | News Details

U Rwanda rugiye kubaka Kaminuza ya gisirikare izaba irimo n’ishuri rya gisirikare

http://www.andika.rw/news-details.php?nid=122

Clapton Kibonge yatangiye gusohora filime yanditse ubwo yari hagati y'urupfu n'umupfumu

http://www.andika.rw/news-details.php?nid=121



Leave a Comment
Search