by admin on | 2024-05-03 12:49:58
Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Visits: 254
Abajura babiri
bishe Ndamyimana Elyse wari Noteri w’Umurenge wa Remera mu Karere ka Gasabo,
barashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ubwo bageragezaga gutoroka inzego
z’umutekano mu gihe bari bagiye kwerekana abo bakoranaga.
19 Mata 2024 nibwo
hamenyekanye amakuru y’uko Ndamyimana yishwe atewe ibyuma mu masaha y’ijoro
atashye. Icyo gihe ababikoze ntabwo bahise bamenyekana gusa Polisi yahise
itangira iperereza ku bakekwa. Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Boniface Rutikanga,
yabwiye ikinyamakuru www.andika.rw
dukesha iyi nkuru ko nyuma y’igihe
iperereza rikorwa, hari babiri bafashwe bagize uruhare mu rupfu rw’uyu mugabo. Ati
“ Iperereza ryakozwe ryaje gusanga abo bagabo bari basanzwe ari abajura
bakorera ibikorwa by’ubujura mu Mirenge ya Gisozi, Muhima na Kacyiru
bifashishije ibyuma. Umwe yari atuye ku Kinamba undi, yari atuye i Gasanze.
Gahunda zose z’ubujura baziteguriraga ku Kinamba.” Abo bajura bari baragiye
bafungwa mu bihe bitandukanye mu bigo bifungirwamo inzererezi no muri Gereza.
Polisi ivuga ko hari umwe
wari mu gihano gisubitse aho yari yarahamijwe icyaha cyo gukubita no
gukomeretsa. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, ubwo bari bagiye kwerekana aho
abo bakoranaga batuye, Polisi isobanura ko birutse bashaka gucika bajya mu
byerecyezo bitandukanye mu buryo bugaragara ko basa n’ababiteguye, abapolisi
bahita babarasa barapfa. Polisi ivuga ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko
bari bariyemeje kubeshwaho n’ubugizi bwa nabi. Umuvugizi wa Polisi yaburiye
abishora mu bikorwa nk’ibi, ko bakwiriye kubihagarika kuko inzego z’umutekano
zizabarwanya. Ati “Abishora mu bikorwa nk’ibi bagomba kumenya ko ubujura nta
mwanya bufite, ubugome burimo kuvutsa ubuzima ntabwo buzihanganirwa habe na
gato. Polisi yatangiye gushakisha n’abandi bose ifiteho amakuru aho bari hose.
Inama twabagira ni uko bahagarika ibyo byaha.”
Marc N
1. INKURU ZIHERUKA
ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'IBIKORESHO
BITANDUKANYE
https://andika.rw/news-details.php?nid=107
Polisi y'Urwanda
yasobanuye byinshi kuri permis zizakorerwa ku modoka za ‘automatique’
https://andika.rw/news-details.php?nid=106
Nyamagabe: Padiri wirukanywe
kubera uburaya n’ubusinzi yabujijwe gutanga amasakaramentu, yagizwe umuyobozi
ushinzwe amasomo mu kigo cy’ishuli
https://andika.rw/news-details.php?nid=105
Ngo ntacyo basaba
Imana!: Ibyamamare 10 bikomeye ku Isi bitemera ko Imana ibaho
https://andika.rw/news-details.php?nid=104
End