by admin on | 2024-04-17 13:10:00
Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Visits: 95
Umuhanzi Ruhumuriza James uzwi nka
King James, uherutse kuvugwaho ubuhemu n’umushinja ko yamwambuye amafaranga
abarirwa mu mamiliyoni, yasobanuye imiterere y’iki kibazo, avuga ko nta buhemu
yamukoreye, ndetse ko yatunguwe no kuba yaramureze muri RIB.
Mu
minsi ishize, uwitwa Pastor Blaise Ntezimana yasabye kurenganurwa ku kibazo
avuga ko afitanye na King James, aho yageneye ubutumwa Perezida wa Repubulika,
Paul Kagame.
Uyu
Pastor Blaise mu butumwa yanyujije kuri X, yagize ati “Muri 2021 nahaye
amafranga umuhanzi Ruhumuriza James, uzwi ku izina rya King James ngo dukorane
business yari yatangiye yo gukora no gutunganya ubufu bwa kawunga.
Ibyo
twumvikanye ntiyabyubahirije, n’amafranga ntayo yansubije, kandi nayamuhaye
nyagujije Banki yo mu Gihugu cya Sweden aho ntuye. Kuva icyo gihe, kugeza
ubu ndimo ndishyura ideni rya banki hiyongereyeho n’inyungu, no gusiragira muri
RIB.” na
YouTube Channel yitwa Ukwezi TV, yasobanuye imiterere yacyo. Uyu muhanzi uvuga
ko yamenyanye na Blaise bahujwe n’umwe mu bo mu muryango we, avuga ko babanje
kubaka ubucuti bukaza gukura, ari na bwo yamenye ko King James afite uruganda
rutunganya kawunga, akifuza ko bafatanya kurwagura kuko rwari rukiri ruto.
Ati “Yatangiye
kubinsaba kuko nari nsanzwe nkora njyenyine, ariko numva ni n’igitekerezo
cyiza, cyo kwagura ibikorwa n’uburyo yabivugaga ko dushobora kwagura ibikorwa,
birangira numvise igitekerezo ari cyiza, araza nyine dutangira gukorana.”
Uyu
muhanzi yemera ko batangiye gukorana ku bwumvikane bwa gicuti, badasinye
amasezerano, bamara umwaka bakora neza, ariko nyuma iyi business yabo iza
kuzamo ibibazo kubera inganda nyinshi zitunganya kawunga zagiye zivuka, bituma
urwabo rutangira guhomba. Ati “Ariko nkagerageza kubimubwira, kuko
twaravuganaga cyane, nta munsi washoboraga kwira tutavuganye kuri telefone,
nkagenda mubwira nti ‘ibintu njye ndabona birimo bigenda bikomera’.”
King
James avuga ko we ubwe yanateye intambwe agasaba Blaise ko bahagarika iyi
business yabo, bakaba bagurisha uru ruganda, ariko akamubera ibamba. Ati “Ndamubwira
rero nti ‘njye ndananiwe pe’, ni bwo twabiganiriye nk’abavandimwe, mba muhaye
uruganda, atangira kurukoresha, yarukoresheje nk’amezi arindwi.”
Ngo nyuma yaje kumubwira ko na we bimunaniye, yongera kumusaba ko barugurisha, akabyemera ariko bakaba barabuze umukiliya. King James avuga ko uyu Blaise yanamubwiye ko inguzanyo yatse muri Sweden ikomeje kumuremerera, ndetse akamwemerera ko yajya amubonera 1/2 cy’ayo yishyuraga buri kwezi, akamusaba ko yakongeraho macye, akabyemera, ndetse agatangira no kuyamuha. Ati “Nayamuhaye ukwezi kumwe, mu kundi kwezi bitegura kuyashyiraho, nahise mbona RIB impamagaye.” Uyu muhanzi avuga ko ubwo yitabaga kuri RIB yasobanuye imiterere y’iki kibazo, ndetse anagaragaza amafaranga yagiye yoherereza uyu bari bafatanyije ubucuruzi, ndetse n’ibimenyetso bigaragaza amafaranga yagiye akura muri uru ruganda ubwo ari we warucungaga. Ati “Ibyo byabaye ibintu byamfashije cyane, ubu mba mfunze rwose, kuko we yaregaga ko njye namwambuye cyangwa namutecyeye umutwe. Naragiye ngaragaza ibintu byose uko biteye, bamugira inama ko twakwicara icyo kibazo tukagikemura, cyane ko uruganda ruracyahari, uruganda ntaho rwagiye.” King James avuga ko na we yatunguwe no kuba uyu bakoranye ubucuruzi mu buryo bwa kivandimwe yaragiye kumurega, ati “Na n’ubu ntabwo ndabyakira, na we narabimubwiye.”
Marc N
Inkuru ziheruka
Rwamagana: Umutobe wiswe ‘Nzoga ejo’ uri gukoresha abaturage ibidakorwa cyane cyane ku mugore/umukobwa iyo awusomyeho
https://www.andika.rw/news-details.php?nid=92
Nyagatare: Urukiko rwisumbuye rwakatiye CG Rtd Emmanuel Gasana gufungwa imyaka 3 n’amezi 6
https://www.andika.rw/news-details.php?nid=89
Dore Umuhanzi! Nanjye Ndemeye
https://www.andika.rw/news-details.php?nid=34
End