by admin on | 2024-04-13 12:54:55
Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Visits: 208
Bamwe mu baturage batuye mu Mudugudu wa Gatara mu Kagari ka
Bujuju mu Murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko batewe
impungenge n’umutobe usigaye uhengerwa bise izina rya ‘Nzoga Ejo’ cyangwa
‘Kagugu’ kuko uwawusomyeho ntabasha kwibuka ibyo bamubwiye ndetse ngo utuma
abagabo benshi badatanga iposho nk’uko bikwiye.
Aba baturage bavuga
ibi ni abegereye santere izwi ku izina ryo ‘kwivi’ muri uyu Murenge wa Muyumbu,
bavuga impamvu bahisemo kuwita ‘Nzoga Ejo’ ni uko uwawusomyeho wese nta suku
aba afite ndetse ahora ari zezenge, nta suku kuko abenshi baba bavuga ko bazoga
ejo. Umwe ati “Biba bimeze nabi, abawunyoye baba basa nabi, nta suku
yabo, nta gufura, nta…, igihe cyose iyo ubabonye ubona ari ba zezenge.” Baganira
na www.andika.rw dukesha iyi nkuru
bavuze ko impamvu uyu mutobe umaze kurarura abantu benshi cyane cyane abagabo
ngo abawenga bashyiramo utuntu tujyohereye, ku buryo abawunywa bakomeza
gukururwa n’ubu buryohe, bikarangira abenshi batibutse no gutaha ngo bajye mu
ngo zabo. Bakavuga ko ariho usanga abana bakura ubuzima bubi kuko
ntabwo umugabo aba acyita ku muryango ndetse n’umugore wawusomyeho ntacyo aba
akimariye. Umwe yagize ati “Uyu mutobe wa ‘Kagugu’ urasindisha cyane,
yewe urenza na za kanyaga, bayikura za Karenge (agace bawengeramo) kuko niho
hasigaye intoki zo kuwengamo, ni ukuvuga ngo umuntu uwunyoye muhuye akamufata
amashusho y’uko ameze, nk’ejo mwongeye guhura ukayamwereka ntabwo yazongera
kwifuza ko muhura. Abantu babinywa bahera mu gitondo banywa bakageza saa munani
basinze.” Ku ruhande rw’aba baturage bifuza ko ubuyobozi bwahagurukira
iki kibazo cy’ubu businzi ariko ngo cyane cyane ubuyobozi bukarwanya uyu mutobe
(wa ‘Nzoga Ejo’) kuko uwawunyoyeho ntabwo aba akimenya ko hari inshingano afite
mu rugo. Batanga iki cyifuzo bavuze ko impamvu ari uko usanga bamwe
mu bagabo baba batagitaha cyangwa se ngo bagire icyo bakora mu rugo ahubwo ngo
bahora basinze gusa. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyumbu,
Muhamya Amani, yavuze ko iki kibazo cy’uyu mutobe batari bakizi, ariko ngo
byanze bikunze inzoga z’inkorano baba bagomba kuzirwanya, kuko zishobora kuba
zakurura n’andi makimbirane menshi mu rugo.
Yagize ati “Iby’iryo
zina ntabwo nari mbizi, ariko inzoga z’inkorano zishobora kugira ingaruka ku
buzima bw’abaturage ntabwo zemewe, n’iyo twamenye ahantu ziri cyangwa zicuruzwa
tuzibuza abaturage ndetse tukajya kuzimena. Ariko kugeza ubu nta kirego
cy’urugomo cyangwa se kurwana turakira giturutse kuri iyi nzoga.” Icyakora
aba baturage bavuga ko nubwo uyu mutobe wa ‘Nzoga Ejo’ wengerwa
ukanagurishirizwa muri aka gace, batazi neza ibishyirwamo kuko uwawusomyeho ata
ubwenge bidasanzwe ndetse akaba atakozwa ibyo koga akaba ariyo mpamvu bawise
‘Nzoga Ejo’.
Marc N.
INKURU ZIHERUKA
Nyagatare: Urukiko rwisumbuye rwakatiye CG Rtd Emmanuel Gasana
gufungwa imyaka 3 n’amezi 6
https://www.andika.rw/news-details.php?nid=89
Dore Umuhanzi! Nanjye Ndemeye
https://www.andika.rw/news-details.php?nid=34
End