by admin on | 2024-04-11 12:32:08 Last Updated by admin on2024-11-16 01:34:58
Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Visits: 305
Urukiko rwisumbuye
rwa Nyagatare rwakatiye CG (Rtd) Gasana Emmanuel, gufungwa imyaka itatu n’amezi
atandatu n’ihazabu ya miliyoni 36Frw. Ni nyuma yo kumuhamya icyaha cyo
gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.
Icyemezo cy’urukiko
cyasomwe kuri uyu wa Kane tariki 11 Mata mu 2024. Ku cyaha cyo kwakira indonke
CG (Rtd) Gasana yagizwe umwere. Urukiko rwatangaje ko uyu mugabo wabaye
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yari yakatiwe imyaka irindwi n’ihazabu ya
miliyoni 144 Frw, ariko kubera impapuro za muganga zigaragaza ko afite uburwayi
burimo umuvuduko w’amaraso byatumye urukiko rumugabanyiriza ibihano. Ikindi
urukiko rwavuzeho ni ikijyanye n’indishyi zasabwe na Karinganire zingana
n’ibihumbi 365$ z’igihombo yatewe no gukoresha amafaranga yari yahawe
n’abaturage b’i Karenge, mu gucukura amazi mu isambu ya Gasana. Uyu mugabo yari
yasabye kandi miliyoni 100Frw nk’indishyi y’akababaro na miliyoni 5Frw
nk’igihembo cya avoka. Urukiko rwemeje ko ibi byose nta shingiro bifite.
Muri Werurwe mu 2024
nibwo Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare
guhamya CG (Rtd) Gasana ibyaha akurikiranyweho rukamuhanisha igihano
cy’igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu ya miliyoni 144 Frw.
CG (Rtd) Gasana yatawe
muri yombi ku wa 26 Ukwakira 2023, afungiwe muri Gereza ya Nyarugenge iherereye
i Mageragere. Ibyaha akurikiranyweho Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bikomoka ku
mikoranire na rwiyemezamirimo Karinganire Eric wari ufite isoko ryo kugeza
amazi mu mirima yo mu duce dutandukanye mu Burasirazuba. Ngo muri Gicurasi
2022, rwiyemezamirimo yari amaze kuyageza mu mirenge ya Gahengeri na Karenge i
Rwamagana. Ngo ageze muri Karenge, yahuye n’ikibazo, abura umuriro uhagije
yagombaga gukoresha ku mashini, ku buryo hamwe wari muke ahandi nta wuhari.
Icyo gihe ngo yarebye
Gasana, amuganiriza uwo mushinga n’imbogamizi afite, undi amubwira ko
azamufasha. Ku wa 25 Gicurasi 2022, Gasana ngo ari kumwe n’abayobozi b’uturere
n’ab’inzego z’umutekano, basuye uwo mushinga barawushima. Nyuma y’iminsi itatu,
Karinganire yandikiye Gasana, amusaba rendez-vous kugira ngo amugaragarize
imbogamizi ziri mu mushinga, bityo amukorere n’ubuvugizi. Icyo gihe bahuriye
kuri hotel i Nyagatare, baraganira, Gasana amubwira ko afite umurima uri mu
Murenge wa Katabagemu mu Mudugudu wa Rebero, amusaba ko yamupimira niba munsi
y’ubutaka harimo amazi.
Karinganire yagiye gupima
ya sambu ya Gasana, asanga harimo amazi. Gasana ngo yamusabye ko yamufasha ayo
mazi akazamurwa, akajya akoreshwa mu kuhira mu murima wa macadamia bityo
akazabiheraho amukorera ubuvugizi ashaka. Icyo gihe Karinganire yakoresheje
amafaranga yari yarahawe mu misanzu y’abaturage b’i Rwamagana bashakaga ko
abagereza amazi mu mirima.
Tariki 4 Nyakanga 2022,
amazi yari yamaze kugera mu isambu ya Gasana, mu bikorwa Ubushinjacyaha bwavuze
ko byari bifite agaciro ka miliyoni 48 Frw. Nyuma Gasana yatangiye gukorera
Karinganire ubuvugizi, abwira ba Meya barimo uwa Rwamagana na Gatsibo,
kuzashaka uyu mugabo ngo baganire, kugira ngo abasobanurire umushinga we.
Yanahuje Karinganire
n’abayobozi ba Koperative ya Ntende ihinga umuceri, kugira ngo abafashe kubona
amazi kuko ubuhinzi bw’umuceri bukenera amazi menshi.
Nyuma ngo Gasana yaje
gusa n’uwikanga ko ibyo yakoze bishobora kuzamo ikibazo, ahagarika
rwiyemezamirimo na bimwe mu bikoresho byari byashyizwe mu murima we
arabihagarika. Ibimenyetso byagaragajwe mu rukiko ni uko ngo RIB ubwayo yageze
mu isambu ya Gasana tariki 27 Ukwakira 2023, isanga hari pompe zicomekwaho
imipira ijyana amazi mu murima n’umuriro w’amashanyarazi wifashishwa kugira ngo
izo mashini zikore. Ikindi ni amashusho n’amafoto agaragaza ko hari imirimo
yakorewe muri iyo sambu, aho Karinganire yagiye ayasangiza Gasana amwereka aho
ibikorwa bigeze.
Mu iburana rya Gasana
yemeye ko yahuye na Karinganire kuri hotel i Nyagatare, ko rwiyemezamirimo
yapimye amazi akayazamura no mu murima we. Yemera ko ibyo byose yakorewe nta
mafaranga yigeze yishyura ariko akagaragaza ko byakozwe mu nyungu z’abaturage
bagombaga kugezwaho ayo mazi. Yabwiye Urukiko ko yahagaritse Karinganire kuko
yari amaze kumenya amakuru ko hari abantu uwo rwiyemezamirimo yambuye ababeshya
kubaha amazi ariko ntabikore akabambura arenga miliyoni 300 Frw. Kuri ubu
Karinganire arafunzwe kubera kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya
nubwo yatanze amakuru ku mikorere y’ibyaha bya Gasana Emmanuel.
Gasana kandi yagaragaje
ko ubuhamya bwa Karinganire burimo ibinyoma ngo kuko yashakaga kumwihimuraho
nyuma y’uko bamuhagaritse gukora ndetse bakanamufunga kubera uburiganya. Yavuze
ko ibyo yakoze byo gukorera ubuvugizi Karinganire Eric byari mu nshingano ze
kuko mu mikorere n’inshingano z’intara harimo guhuza inzego za Leta, gukora
ubuvugizi, gutanga ubujyanama no kubungabunga umutekano bityo ko atari
kubisabira ikiguzi.
Marc N.
INKURU
ZIHERUKA
Byinshi
bitangaje wamenya kuri Perezida mushya wa Senegal
https://www.andika.rw/news-details.php?nid=87
ABAYISILAMU
BO MU RWANDA BIZIHIJE EID AL-FITR
https://www.andika.rw/news-details.php?nid=86
Yifuzaga
imbunda yo kurasa abamwiciye: Ubuhamya bwa Mukaribera warokotse Jenoside
https://www.andika.rw/news-details.php?nid=88
End