by admin on | 2024-04-10 13:53:36
Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Visits: 138
Ubu ni ubuhamya bwa Mukaribera warokotse Jenoside. Jonoside
yakorewe Abatutsi mu 1994 ni amateka atazibagirana mu Rwanda ndetse no ku Isi
yose. Yasize agahinda n’ubuhamya bugoye ku bayirokotse. Mukaribera Françoise ni
umubyeyi warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi muri Repubulika Iharanira
Demokarasi ya Congo kuko ariho yahungiye avuye mu Bugesera. Avuga ko ubwo
Jenoside yahagarikwaga yumvaga yahabwa imbunda akivugana abamwiciye, dore ko
umuryango we wose wari umaze kwicwa.
Yavuze ko ivangura ryatangiye kera, ubwo mu mashuri babasabaga
kuzamura intoki buri uko bavuze ubwoko buri umwe yisangamo, yataha akabaza ababyeyi
be icyo bivuze, ntibamuheho amakuru yifuza. Ati “Igihe cyaje kugera mbona icyo
bashakaga.” Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igahitana ubuzima bwa benshi,
yabaye Mukaribera atakiba iwabo kuko yari yarashatse umugabo.
Ati “Nari maze umwaka umwe narashatse, ab’iwacu banyuzeho barimo
bahunga bagana mu rusengero rw’i Nyamata kuko bizeraga ko nta wari bubicireyo.
Baje kunsezera mbasaba ko bansigira umwana umwe akaba urwibutso [nanjye ntazi
ko nzarokoka]. Umuryango wanjye barawutsembye, data na mama n’abo navukanaga na
bo bose barabishe.” Yakomeje agira ati “Bakomeje nanjye barampiga, naje
guhungana n’abandi ngera muri Congo [RDC].” Mu buhamya bwe, Mukaribera
agaragaza ko mu rugendo ahunga yahuye n’ibibazo byinshi aho avuga ko “Mbere
yaho nageze i Gitarama umuntu arambwira ngo ngwino nguhishe urarokoka. Sinari
nzi icyo ashaka, ariko yamfashe ku ngufu, arangije ibyo arambwira ngo ngaho
genda.”
Nyuma yo kwinjira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,
Mukaribera yabayeho mu buzima bubi bigera ku rwego atangira kwibaza ngo “Njye
nasigariye iki kuri iyi Si?” Igihe cyarageze abari barahungiyeyo basabwa
guhunguka bakagaruka mu Rwanda. Kuri Mukaribera, ngo byari bigoye ariko yageze
aho ava ku izima yemera gutaha.
Ati “Na byo byabaye urugamba kuko numvaga ntashaka kugaruka ngo
mbonane n’abishe umuryango wanjye. Igihe cyarageze ndagaruka, ngaruka mu nzira
ndya imizi y’ibiti, inzara ari yose. Ariko Imana yakomeje kundinda. Ngeze mu
Rwanda nabwo nakomeje kubaho nabi, kwiyakira biranga, nzana umujinya. Numvaga
ko uwo ari we wese uri mu Rwanda mfite imbunda namurasa, gusa ubwo bushobozi
sinari mbufite.”
Mukaribera yavuze ko nyuma yo kugaruka kwe mu Rwanda, atigeze
abana n’abantu ahubwo yahoraga yigunze. Ati “Aho nari ndi nta n’ubwo nari mfite
aho ndambika umusaya.” Yakomeje avuga ko Leta y’ubumwe yamuhinduriye ubuzima,
ikamwubakira inzu, ariko n’ubundi ntiyayigiriramo amahoro kuko yari yarasazwe
n’umujinya. Ati “Narwaraga umutwe udakira, najya kwivuza bakambwira ngo
tuzakujyana i Ndera, nkabaza muganga nti ko nzi ko hajyayo abasazi ubu
narasaze, na we akambwira ngo mfite ibibazo byinshi.”
Umujinya, uburakari n’ubwigunge bwa Mukaribera, byaje kumarwa na
gahunda yazanywe mu Bugesera, yo “Komora ibikomere n’Isanamitima mu
Banyarwanda”, ihuza abishe muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’abiciwe. Yibanda
cyane ku kubaka ubudaherwa bw’Abanyarwanda binyuze mu mibanire y’abantu, kwita
ku buzima bwo mu mutwe, gufasha mu gutegura abagororwa gusubira mu buzima
busanzwe no kuzamura ubushobozi bw’abantu mu by’ubukungu. Mukaribera yagize ati
“Naje kubona abatanga ibiganiro, baraza bambwira ko hari aho ngomba kuba
nkakirira mu muryango wa ‘Mvura Nkuvure’, ariko nkibabona numvaga ntacyo nshaka
kubavugisha kuko nahoraga ncecetse.”
Uyu mubyeyi yafashe icyemezo cyo kugana uyu muryango atabishaka,
ahurirayo n’abandi barokokanye, ariko na none ababazwa no guhurirayo
n’ababahemukiye. Ati “Ikintu cyaje kongera kumbabaza, nasanzeyo na ba bandi
batwiciye. Naguye mu kantu ndavuga nti akanjye karashobotse, menya ari ho
bagiye kongera kunyicira.” Yakomeje agira ati “Si ko byagenze ahubwo nahigiye
kubabarira. Iby’umutekano nari narabuze muri njye, ariko mu byumweru 15 twize,
mu cya gatatu ni bwo twari mu ruziga, mbonamo umusaza Gatanazi, arambwira ati
ndagusaba imbabazi, ndamubaza nti z’iki? Arambwira ngo nishe murumuna wawe.”
“Akimara kubimbwira numvise ntazi uko mbaye, kwiyakira biranga,
ntaha nta mutekano mfite. Ariko twongeye kugaruka ku kindi cyumweru ni bwo
natangiye kumva kubabarira ari bwo binjemo, numva ko ngomba kubana n’abantu
bose amahoro kuko hari n’uwo nari narababariye ataranansaba imbabazi.” Mukaribera
yavuze ko kumenya aho umuvandimwe we yiciwe n’uko yishwe biri mu byamugaruriye
amahoro “kubera ko hari n’abandi twari twarabuze irengero ryabo.” Ati “Gatanazi
namuhaye imbabazi nivuye inyuma turiyunga, muri uyu muryango ni ho naruhukiye.
Nahasanze ababyeyi nibonamo, barumuna banjye, Mvura Nkuvure yaramvuye koko.”
Gatanazi wabanye mu muryango wa Mvura Nkuvure n’uwo yiciye mu
1994, yagaragaje ko yamaze imyaka umunani afungiwe ibyaha bya Jenoside, ariko
nyuma yo kurekurwa, yumvise agomba gusaba imbabazi abo yahemukiye kuko yari
yarabuze amahoro y’umutima. Ati “Nahagurutse mu bantu mubwira ko namwiciye
umuvandimwe, ampa imbabazi turahoberana. Ubu turatuje neza nta kibazo,
turasurana tugasuhuzanya kandi ni ukubera Leta nziza. Ubu mfite umutekano mu
mutima.
Marc N
Inkuru Ziheruka
ABAYISILAMU
BO MU RWANDA BIZIHIJE EID AL-FITR
https://www.andika.rw/news-details.php?nid=86
Abarimu
bashaka kongererwa inguzanyo idatangirwa ingwate bahawe igisubizo
https://www.andika.rw/news-details.php?nid=85
Imigani MIgufi
https://www.andika.rw/news-details.php?nid=6
ibisakuzo
https://www.andika.rw/news-details.php?nid=5
Imvugo
zikoreshwa ku ngoma( Umwami)
https://www.andika.rw/news-details.php?nid=7
End@@