by admin on | 2024-04-10 12:57:20
Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Visits: 133
Diyomaye Faye watowe n’abaturage muri Senegal amaze igihe gito afunguwe, ni umugabo w’imyaka 44 akaba afite abagore babiri.
Intsinzi ya Diyomaye Faye ubarizwa
mu ishyaka rya PASTEF, isa nk’iyatunguranye kuko abenshi bari biteze ko ishyaka
riri ku butegits rishobora gusubira ku ntebe, nyuma yuko ritanze uwahoze ari
Minisitiri w’Intebe ku mwanya w’umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika.
Mu byo Perezida Faye yavuze azimakaza imbere, harimo kurandura ruswa, guteza
imbere igisirikare no gushyiraho byihutirwa Vice Perezida w’Igihugu. Diyomaye
Faye wahoze akora mu kigo gishinzwe imisoro, afite icyiciro cya gatatu cya
Kaminuza mu mategeko. ntibyaje kumuhira, kuko yaje gufungwa na Perezida Macky
Sall, aza gufungurwa ku mbabazi za Perezida ahitira mu kwiyamamaza mu matora
yabaye ku wa 25 Werurwe 2024. Faye abarizwa mu ishyaka PASTEF ritavuga rumwe
n’ubutegetsi bwa Macky Sall, ni inshuti y’akadasohoka kandi ya Sonko usanzwe
ari umuyobozi w’iri shyaka waniyamamarije kuyobora Senegal muri 2019, cyokoze
ntiyatsinda kuko yari afite ibyasha birimo no gushinjwa gufafa abagore ku
ngufu.
Faye ari mu ba Perezida ku isi bifashe neza ku
bijyanye n’urushako, kuko kugeza ubu afite abagore 2, Marie Khone Faye na Absa
Faye. Marie Khone akaba ari umugore w’inkundwakazi w’uwo mugabo, bafitanye
abana 4. cyokora Absa Faye nta mwana barabyarana. Faye mu kwiyamamaza kwe yari
ashyigikiwe n’amazina akomeye muri Senegal, harimo n’uwahoze ari Perezida
Aboudulaye Wade. Nyuma yo gutorwa yashimiwe nabo bari bahanganye harimo uwahoze
ari Minisitiri w’Intebe Perezida Macky Sall nawe yaramushimiye. Perezida wa
Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame na we yaramushimiye.
Marc N
Inkuru Ziheruka
ABAYISILAMU
BO MU RWANDA BIZIHIJE EID AL-FITR
https://www.andika.rw/news-details.php?nid=86
Abarimu
bashaka kongererwa inguzanyo idatangirwa ingwate bahawe igisubizo
https://www.andika.rw/news-details.php?nid=85
Imigani MIgufi
https://www.andika.rw/news-details.php?nid=6
ibisakuzo
https://www.andika.rw/news-details.php?nid=5
Imvugo
zikoreshwa ku ngoma( Umwami)
https://www.andika.rw/news-details.php?nid=7
End@@