by admin on | 2024-04-10 06:10:49
Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Visits: 110
Abayisilamu bo mu Rwanda kimwe
n’aba’ahandi ku Isi yose basoje igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan basabwa kwirinda
ibikorwa by’imyidagaduro n’ibirori kuko uyu munsi wahuriranye n’icyumweru cyo
kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuri uyu wa 10 Mata 2024, nibwo Abayisilamu basoje igisibo cya
Ramadhan.
Isengesho ku rwego rw’igihugu ryabereye kuri Kigali Pele Stadium i
Nyamirambo, aho ryitabiriwe n’abayisilamu benshi. Mu butumwa bw’Umuryango
w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC), wishimiye ko basoje igisibo neza ndetse
n’abayisilamu basabwa gukomeza kwitwara neza. Bibukijwe ko uyu munsi
wahuriranye n’icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside
yakorewe Abatutsi mu 1994, bityo ko batagomba gukora ibirori.
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana, yagaragaje ko kugira ngo
Jenoside yakorewe Abatutsi ishoboke yabanje gutegurwa ku buryo mu minsi 100
gusa Abatutsi barenga miliyoni imwe bishwe. Yashimye Inkotanyi zitanze
zikabasha guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse anasaba Imana gukomeza
kurinda igihugu, gukomeza kugiha umutekano usesuye no kurinda abayobozi
b’igihugu. Abayisilamu kandi basabwe kuzagira uruhare rugaragara mu matora
y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga 2024.
umunsi wa Eid al-Fitr uba ari umunsi w’ibyishimo ku
bayisilamu aho basangira n’inshuti n’abavandimwe abandi bagakora ibirori
by’ubusabane, ariko kuri ubu basabwe kubahiriza amabwiriza agendanye n’ibihe
byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. RMC yagaragaje ko mu gihe cy’ukwezi kwa
Ramadhan hatanzwe inkunga ku miryango ibihumbi icyenda. Hatanzwe kandi miliyoni
27,2 Frw yaguzwemo ibyo kurya bihabwa Imiryango 5000 itishoboye yo hirya no
hino mu gihugu.
Marc N
Inkuru Ziheruka
Abarimu
bashaka kongererwa inguzanyo idatangirwa ingwate bahawe igisubizo
https://www.andika.rw/news-details.php?nid=85
Imigani MIgufi
https://www.andika.rw/news-details.php?nid=6
Ibisakuzo
https://www.andika.rw/news-details.php?nid=5
Imvugo
zikoreshwa ku ngoma( Umwami)
https://www.andika.rw/news-details.php?nid=7
End@@