by admin on | 2024-04-09 10:01:59
Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Visits: 198
Abarimu bashaka kongererwa inguzanyo idatangirwa ingwate bahawe igisubizo
Ku wa 26/03/ 2024 Ubuyobozi bwa
Koperative Umwalimu SACCO bwatangaje ko butiteguye guha abarimu inguzanyo
idatangiwe ingwate irenze miliyoni 3.5 Frw bitewe n’uko nta mafaranga ahagije
bari babona kandi ngo ziri mu zitinda kwishyurwa ugereranyije n’izitangirwa
ingwate.
Byagarutsweho
mu nteko rusange ya Koperative Umwalimu SACCO kuri uyu wa 26 Werurwe 2024.
Mu
bibazo byagaragajwe n’umugenzuzi w’Imari w’iyi koperative, Karegeya John
Baptiste harimo no kuba abanyamuryango bagiye basura bifuza ko inguzanyo
bahabwa badatanze ingwate yazamurwa ikagera kuri miliyoni 5 Frw. Umuyobozi
Mukuru wa Umwalimu SACCO, Laurence Uwambaje yatangaje ko iyi koperative ihagaze
neza kuko yungutse miliyari 16.9 Frw hakubiyemo n’imisoro, ariko hakuwemo
umusoro ungana na miliyari 5.1 Frw, hasigara inyungu ya miliyari 11.8 Frw.
Uwambaje
yavuze ko iyi nyungu yakomotse ku bikorwa bitandukanye birimo n’inguzanyo
zahawe abanyamuryango mu 2023, ariko avuga ko hataraboneka amafaranga ahagije
yatuma bongera umubare w’amafaranga batangaho inguzanyo nta ngwate. Ati “Ibyo
mudusaba turabyumva buri munsi ariko ntituragira ubushobozi bwo kongera
kubihindura kubera ko amafaranga ntabwo yari yagera ku rwego ruhagije uko
tubyifuza.”
“Ari
iriya nguzanyo musaba ya miliyoni eshanu, ari ukongera kuvugurura mukajya
mubikora buri kwezi cyangwa se tukagabanya, ntabwo turitegura, mureke turebe
uyu mwaka uko urangira bimeze kuko umubare w’abarimu na wo uri kwiyongera Leta
yateganyije guha akazi abandi ibihumbi 13, nabyo turi gutinya ngo ese twafata
icyemezo abandi na bo bagahita biyongeramo.”
Uwambaje
yagaragaje impungenge z’uko mu gihe abarimu bashya binjira mu kazi na bo baba
bemerewe inguzanyo ziri hejuru nyamara batari bizigamira amezi menshi. Ati
“Uriya mwarimu [mushya] agira uburenganzira bwo kubona na miliyoni 5 Frw kandi
atarabitsamo na miliyoni imwe. Nta handi amafaranga aturuka ni uko abantu baba
babikije cyangwa se tugafata inguzanyo. Uko dufata inguzanyo biba biremerera
banki. Amafaranga tuyishyuraho inyungu bikagabanya rwa rwunguko twari kubona
kandi ari rwo rwubaka ubushobozi bw’ikigo.”
“Inguzanyo
zidatangiwe ingwaye za miliyoni 3.5 Frw dusanga ubukererwe bwazo [mu
kwishyurwa] buri kuri 5%. Bimwe mu bituma tuvuga ngo dukomeze dutange inguzanyo
zidafite ingwate nyinshi cyangwa tuzigabanye? Hari icyo kigero cy’ibyago byo
kutishyurwa ziba zagaragaje. Niba hari izitangwa ntizishyurwe neza, ese
turakomeza gutanga ibidafite ubwishingizi?”
Mu
minsi ishize Umwalimu SACCO yabuze amafaranga ahagije bituma bitabaza inkunga
ya Leta ingana na miliyari 4 Frw, n’inguzanyo ya BRD.
Muri
2024, Koperative Umwalimu SACCO iteganya gutanga inguzanyo ya miliyari 188 Frw.
Biteganyijwe ko inyungu iyi koperative izinjiza muri uyu mwaka isaga miliyari
36.4 Frw, havamo azakora ibikorwa bitandukanye agera kuri miliyari 19.3 Frw
hagasigara inyungu ya miliyari 17.1 Frw.
Marc N
www.andika.rw
Inkuru ziheruka
Rwabuze gica hagati ya Uhuru Kenyatta na
Leta nyuma yo kwanga ibiro bamuhaye
https://www.andika.rw/news-details.php?nid=84
GURA IBITABO BITANDUKANYE MU BURYO BW’IKORANABUHANGA
https://www.andika.rw/news-details.php?nid=77
…..