Politics Africa

Rwabuze gica hagati ya Uhuru Kenyatta na Leta nyuma yo kwanga ibiro bamuhaye

by admin on | 2024-04-08 11:33:16

Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Visits: 174


Rwabuze gica hagati ya Uhuru Kenyatta na Leta nyuma yo kwanga ibiro bamuhaye

Muri Kenya habuze umwanzuro ufatwa na Leta nyuma yo kugenera Uhuru Kenyatta wahoze ayobora iki gihugu ibiro byakoreragamo Mwai Kibaki watabarutse, ariko undi akabyanga avuga azakomeza gukorera mu bye yari asanzwe akoreramo kandi Leta ikajya ibimwishyura. 

Ubusanzwe muri Kenya amategeko ateganya ko Perezida ucyuye igihe agenerwa ibiro n’abakozi, amafaranga y’izabukuru, ubwishingizi n’ibindi byinshi byose byishyurwa na Leta ku bw’imirimo aba yarakoreye igihugu. Gusa mu rwego rwo kwirinda isesagura ry’umutungo, Leta ya Kenya yagennye ko Uhuru Kenyatta yajya gukorera mu biro biri mu gace ka Gigiri i Nairobi byakoreshwaga na Mwai Kibaki mbere y’uko atabaruka mu 2022 kuko nta kindi bikoreshwa ubu. Uhuru Kenyatta we avuga ko ashaka gukomeza gukorera mu biro biri mu rugo rwe abamo rwa Caledonia i Nairobi kandi Leta ikajya imwishyura ubukode bwabyo nk’uko abaye akorera mu nzu ikodeshwa n’ubundi ari Leta yajya iyishyura.

Ku rundi ruhande ariko amafaranga yo kwita ku ba perezida bacyuye igihe muri Kenya atangwa na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika binyuze mu mikoranire na Leta ya Kenya. Amakuru ava ku ruhande rw’abo batanga ayo mafaranga avuga ko Leta ya Kenya ititeguye kwishyura Kenyatta amafaranga y’ubukode bw’ibiro afite iwe mu rugo, ko ahubwo akwiye kujya mu biro Kibaki yakoreshaga biri gupfa ubusa cyangwa agashaka ibindi aho yifuza ariko atishyuwe ubukode bwo mu rugo iwe.

Kuva mu mwaka ushize hari bamwe mu banyapolitike bo mu ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi rya Azimio la Umoja bashinje Uhuru Kenyatta kwivanga muri politike kandi ibyo binyuranye n’ibyo Leta igenera perezida ucyuye igihe. Amategeko ategenya ko mu gihe bitorewe na 2/3 by’abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya, perezida ucyuye gihe ashobora guhagarikirwa ibyo yagenerwaga na Leta bitewe no kwivanga mu bikorwa ibyo ari byo byose by’amashyaka ya politike

www.andika.rw

Marc N


Jean Bosco Byukusenge
at 2024-04-08 11:42:18
Good Job sir
www.andika.rw
at 2024-04-09 12:16:25
Thank you Sir for your reaction

Leave a Comment
Search