by admin on | 2024-01-07 10:29:50
Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Visits: 266
1. IKESHAMVUGO KU NGOMA
Ntibavuga Bavuga
Abavuza ingoma |
Abakaraza |
Aho ingoma zivugira, aho zibikwa |
Urukamishirizo |
Aho ziba |
Ikiraro k’ingoma |
Guceceka |
Gutuza |
Gufashwa hasi |
Kururutswa |
Gufatwa |
Gusegurwa |
Gufata igihe kw’Abiru bavuza ingoma |
Kuzirika ukwezi |
Guhindukira kw’ingoma |
Kuvunura |
Gusaduka iyo zikiri nshya |
Kurara |
Gusaduka iyo zishaje |
Kuribora |
Gusaza |
Gukura |
Gushyigikira ingoma |
Gusegura |
Gushyirwaho impu |
Kuremwa |
Gushyushwa (kuzishyira ku gicaniro) |
Koswa (kuzosa) |
Gutambagira by’ingoma |
Kurambagira |
Gutangira kuvuga |
Gusuka |
Gutoboka |
Kubyara |
Imikondo y’ingoma bafata iyo baziterura |
Amaboko y’ingoma |
Ingoma igenga igihugu |
Ingabe |
Ingoma itanga bwakeye |
Indamutsa |
Ingoma z’ibyegera by’ingabe |
Ibigamba |
Ingoma zigize umukino /umuriri w’ingoma |
Umutagara |
Ingoma zitarambara |
Imyari |
Kongera kuvuza umurishyo |
Gusibira umurishyo |
Kuba umugenga w’Abiru bavuza ingoma bafashe igihe. |
Kuzirikisha |
Kubazwa |
Kuramvurwa |
Kureka kuvuza ingoma |
Kuzizirika |
Kugurwa |
Gukoshwa |
Kumanikwa |
Kujishwa |
Kumeneka |
Kuribora |
Kurangiza kuvuga |
Gutunga |
Kuvugira icyarimwe kw’ingoma |
Kuvuga urwunge |
Kuvuga bugicya |
Kubyukira |
Kuvuza umamata gahoro |
Kunoshereza |
Kuvuza umurishyo wo kurangiza |
Gutungisha |
Kuyihisha mu gihe k’intambara bashaka kuyinyaga |
Kubundisha ingoma |
Kuyivuza ikiremwa ngo iveho ubwoya |
Kogosha ingoma |
Kuzibika |
Kuzibikira |
Kuzishayayira, kuzibyinira umamata |
Gutambira ingoma |
Kuzishyiraho uruhu |
Kuzambika |
Kuzitaba mu gitaka |
Kuzibyarira |
Kuzitera amaraso y’inka ngo zitamungwa |
Gusiga ingoma |
Kwerera ukwezi gushya kwa Kamena |
Gukura Gicurasi |
Kwikorerwa |
Kuremerwa |
Uduti bavugisha ingoma |
Imirishyo |
Umurishyo ubambura ukanabikira |
Umutimbo, agatimbo |
Umurishyo ushoreza urugamba |
Impuruza, intabaza |
Umurishyo utuma barangiza kuvuza |
Umurishyo utungisha |
Umurishyo wa mu gitondo, ukangura |
Umurishyo ubambura |
Umurishyo wa nimugoroba, usinziriza |
Umurishyo ubikira |
Umutware w’Abiru bavuza ingoma bari ku gihe |
Umuziritsi |
5 . IKESHAMVUGO KU ISEKURU, ICYANSI, INGOBYI, IGISABO, UMUHETO,
INJISHI N’IBINDI
Ntibavuga |
Bavuga |
Igiti
bajishaho igisabo |
Umugamba |
Igiti
basekurisha |
Umuhini |
Kubibika bishaje |
Kubishyingura |
Ntibibazwa
|
Biraramvurwa |
Ntibigurwa
|
Birakoshwa |
Ntibimanikwa
|
Birajishwa |
Ntibimeneka
|
Biraribora |
Ntibimeswa
|
Birahanagurwa |
Ntibisaza
|
Birakura |
Ntibishyushywa
|
Biroswa |
Ntibiturwa
|
Birururutswa |
Ntibyikorerwa
|
Biraremerwa |