by admin on | 2024-01-07 10:22:37
Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Visits: 265
IMIGANI MIGUFI(IMIGENURANO)
Kugenura ni ukwita izina
ufite icyo urikurijeho cyaba kibabaje cyangwa gishimishije. baca umugani bafite
icyo bahereyeho ari byo bita “kugenura.” akaba na none ari yo mvano y’imvugo
igira iti:” Umugani ugana akariho” Umugani mugufi ni imvugo izimije ariko
isobanura byinshi igamije kwigisha, gukosora cyangwa gutanga inama runaka,
inacibwa kandi kugira ngo abantu bashishikarizwe no gukomeza gukora ibyo
basanzwe bakora iyo ari byiza no kubigisha ngo bisubireho cyangwa bikosore
kubera amakosa bakoze cyangwa se kugira ngo bahindure imyitwarire yabo mibi.
INGERO Z’IMIGANI MIGUFI:
1. Ababiri bishe imbwa y’umwami irahera
2. Abagira inyonjo bagira ibirori
3. Abahiniye hamwe bahima abari hanze
4. Abatutira batongana baturana ukubiri
5. Abo umwami yahaye amata ni bo bamwimye amatwi
6. Abo umwami yasereye amasaka ni bo bamusereye amabuye
7. agaharawe gahabwa agahari, agahararutswe kagahabwa agahini
8. Agakara gasiga imbwa ntigasiga akoko
9. Agapfunyika ka kabutindi ukarenza urugo kakakugarukira
10. Agasaza kamwera akandi kuzakamwa (gira so yiturwa indi)
11. agasebe k’amaganya ugashima wicuye
12. agashyo kabaga amatungo y’abandi ntikabura ubugi
13. Agasore ndarisokoje ntikarushinga
14. agasozi gashize abagabo imbwa zikwiza amazina
15. Agasozi kagusabye amaraso ntuyakarenza
16. Agato karakura
17. aharaye inzara haramuka inzigo
18. Ahari ibicuma ntihabura ibicumuro
19. Ahari ubuhoro umuhoro urogosha
20. Ahatari injangwe imbeba zirabyina
21. Ahatuma ibiziba uhatega kamena na nyakanga
22. Aho guhamagara ukwihorera wahamagara usinziriye
23. aho ibyago byaje ibihaha bica umuhoro
24. aho ingenzi zitari ingegera zirigurugumbya
25. Aho intumbi ziri ni ho inkongoro ziteranira
26. aho ufite imbibe uhora uhashinga imbibi
27. Aho ujishe igisabo ntuhatera ibuye
28. aho umukecuru atoye uruhindu ahita uruganda
29. Aho uniga urahasanga umuhogo
30. aho ushyinguye amagara ntuhashyira ubugi bw’intorezo
31. Aho wambariye inkindi ntuhambarira ubucocero
32. Akabando k’iminsi gacibwa kare kakabikwa kure
33. Akabaye inkanda iherezo kaba ihururu
34. Akabikora kabizi karya imboga karitse ubugari
35. akaboko gaseguye intwaro kifuza iminyago
36. Akaboko kishe inkware gahora kamanitse
37. Akabuno k’umuvumbyi gakomeza umutsi
38. Akabuno karusha isuka gucainshuro
39. Akagega k’amagambo ni amatwi
40. Akamaze umugabo iseseme karamubyibushya
41. akamaze umugabo iseseme karamubyibushya
42. Akananiye inkona inkongoro ntikoraho
43. Akananiye intozo, umusega ntiwakoraho
44. Akanwa karya ntiwumve kavuza induru ntiwumve
45. akari ikuzimu, ukabaza ifuku
46. Akari mu nda y’ingoma kamenywa n’umwiru na nyirayo
47. akarimi kakurega si ko kakurenganura
48. Akazapfa kabungira akazakica naho akazakira kabungira
akazagakiza
49. Akazarusenya gahora inyuma y’inzu
50. Ako iminsi iteruye ntikaremera
51. Amacumu y’inda ntashira igorora
52. Amagambo atagira mukuru arumba ari indaro
53. Amagambo atavunaguye ntakwirwa mu ruhago
54. Amata asabwa aho ari
55. Amata azakenya umugore uyabona akiyacunda
56. Amatako y’umubyeyi acumura yicaye
57. Ayo ubwira umucuzi si yo ubwira umucuzikazi
58. Banegurana ari inege ba nenge itirora
59. buri wese satani amubohesha umugozi amusanganye
60. Cira mu gacuma haryoha ururaye
61. Findi findi irutwa na so araroga
62. Guca kunda n’indyarya ni ugusigira abana impyisi ugasinzira
63. Guherekeza utagushaka bitera inzira agahinda
64. Guhitwa amagambo ni ubutayu bw’ibitekerezo
65. Gusekera utagushaka bitera imbeho mu menyo
66. Gusera intanyurwa ni ugusesa
67. Haguma amagara, umurizo uramerwa
68. Ibara ryananiye imbwa ni ibihogo
69. Ibikundanye birajyana nka mukungwa na nyabarongo
70. Ibirenge bijya imbu kujya imbere
71. Ibirenge bikandagira umugondoro inda ibigaya
72. Ibitwenge by’inkoko bishirira mu kwayura
73. Ibuguma ntishobora isibo
74. ibunyokorome uhajyanywa na nyoko
75. ibyagiye kera ibyagurukana irago
76. icumu rizagucungura ntumenya iyo ryacuriwe
77. icyansi k’impumyi cyoga itashye
78. Ifumba yapfubye ntawuyendaho igishirira
79. Igikenya nticyumva ihoni
80. Igishongore k’imbwa ntikiyibuza guhunahuna
81. Igisiga k’ikinyamahirwe kica imbeba yarariye umunyu
82. Igiti ntikimenyekana k’ubwo izina kitwa, kimenyekana k’ubwo
imbuto kera
83. Igitsure cy’utaguhatse ugira ngo ni yo
ndoro
84. Igitunga umurwayi kimenywa n’umurwaza
85. Ijisho ry’Imana riruta irya nyina
w’umwana
86. Ijisho ry’umukunzi rikuririra ripfuye
87. Ikenewabo gikubitisha imfizi urushyi
88. Ikiga kuvugiriza gikoboka umunwa
89. Ikiganiro kiraryoha ntikirya irobe
90. Ikinege si ikinegu
91. Ikinyoma cyumvise ukuri kimena urugo
92. Imana iguha nk’iguhorera, ikaguhana
nk’iguhora inzigo
93. Imana ikunanurira itakweretse icebe
94. Imana y’inka iba ku iriba
95. Imandwa z’abatindi zigira iyazo mirindi
96. Imanga y’imana iruta ikigarama k’ijisho
97. Imbeba ihaze ikinira hejuru y’akamashu
98. imburamukoro ihinga ku ikoro
99. Imbundaguzi y’ubutama ntimenya ko amata
ari amasabano
100. Imburagihana yabuze gihamba
101. Imfura igwa mu mfuruka
102. Imfura isenya iseka
103. Imfura ishinjagira ishira
104. Iminsi ikubakira inyumba ikurindirije
ivundi
105. Iminsi iteka inzovu mu rwabya
106. Iminsi ivuguta nta muvuba
107. Iminsi ntihera iba ikibaza inzira
108. Imitunu y’urukwavu ntiyabujije ishyamba
gushya
109. Impamba itazakugeza i Kigali uyirira ku
Ruyenzi
110. Imyambarire si yo myambarize
111. Inda igira
iti: « Munyimire » bwacya iti: « Munsabire »
112. Indagano y’iminsi ni ukurya ukambara
113. Indarikira kwambara y’umugore yataye
umugabo ku gasi
114. Indinda iba kabiri: hari ndinda dawe na ndinda mwana wange
115. induru ntitsinda ingoma
116. Indyarya irya indagizo
117. Ingobyi ihetse uruzingo iruta ihetse ubusa
118. Ingoma ituje ntibura ituro
119. Ingoma ntigira umunyina ikamisha umuyoboke
120. ingoma nziza ni igukijije
121. ingoma utonnyeho ni yo ugiraho ubutwari
122. ingoma uyirira inkuna, igakiza nkunzi
123. Ingoma zirya bamwe abandi bambuka
124. ingona va mu ruzi ikarigata urume
125. Ingorane zigorerwa indangare
126. Ingurube ibyaye ntiribwa n’imbwa
127. Inka utanze iruta iyo utunze
128. inka ya nkoronko igira inkomoko
129. inka yikoma isazi aho ugeza umurizo
130. inkanda mbi ibyara imisuzi
131. Inkanda yose igira inkano(isuku igira
isoko)
132. Inkezi ikera uko ireshya
133. Inkoko yaraye hanze iba yaraye inkware
134. Inkoni y’umukene ayigegena ayigeraho
135. inkono ntihira ikibatsi ihira ikibariro
136. Inkono zisumbanya imbyiro
137. Inkovu icitse irushya abavuzi
138. Inkunguzi y’inkware yashotse agaca kayireba
139. inkunzi y’imiryaango icika inkangu mu nnyo
140. Inkware ishira kuguruka ari uko yapfuye
141. Inkware y’inyabugingo itora mu itongo ry’uwayihigaga
142. Insekanyi ya muhinya ntimenya icyo yicariye
143. inshuti ikugora ikugoroza integer z’ikijumba
144. Inshuti ziba nyinshi iyo mwambaranye ubusa irguma
145. intasi y’impyisi yabira maka
146. Intati nticuka kun da
147. Intege nke zitera imico myiza
148. Intibwira y’inkumi ipfumbata umushyitsi
149. intimba y’intore ntiyibuza guhamiriza
150. intozo isaza ku menyo ntisaza ku merwe
151. Inyabizi ibyara ingongerezi
152. Inyamaswa idakenga yishwe n’umututizi
153. Inyamaswa y’inkenguzi ishibuza umutego umunwa
154. inyamaswaidakenga yishwe n’umututizi
155. inyange ntiharanira kwera
156. Inyoni iraguruka ikisunga igiti
157. Inzoga yoshya ubutwari, rwarema ikagutererana
158. Irizaba imbuto ntirimungwa
159. Ishyano ni agacuma akeso bakoramo
160. ishyano rigusanze mu buriri uraryerekera
161. Isi ntigira inyiturano
162. Iteme umugabo azambuka aritinda agitunze
163. Iyagukanze ntiba inturo
164. Iyakaremye ni yo ikamena
165. iyaneye kazutu ntireka myambi
166. iyaseseye ntiyugururirwa
167. Iyimiye mu gisigati ibarirwa bose
168. Iyo abavandimwe bavumbitse akarenge, uvumburamo akawe
169. Iyo bakubise nyiri uruhara nyiri imvi yumviraho
170. Iyo iminsi ihuze urayiba
171. Iyo injangwe ishaje imishushwe irayonka
172. Iyo inkoko ivuye mu magi arabora
173. iyo inkuba ikubise inkumi ikinga ibere
174. Iyo inzovu yerekeye hirya uyipfura urutsinga
175. iyo umusizi akweretse igiti ujya mu mizi naho abaswa bareba
ibibabi
176. Iyo umuturanyi arwaje ibinyoro uzinga akarago
177. Iyo witereye mu mazi ashyushye arakotsa
178. Izaba umusega uyibona nyina ikiyibwegetse
179. Kuramutsa utagushaka bitera imbavu imisonga
180. kutarera umwana neza ni ukwitera akazana utazi akazaza ejo
181. Kuzinduka kwa rusake ntikwayibujije kunnya mu nzu
182. Mpemuke ndamuke yagambaniye uwamuhaye inka
183. Mwanyu ni mwa nyoko mwa nyina w’undi ni mwa nyiranyenga
184. nta mukene wikebesha imanzi
185. Nta mwami uba kabeba
186. nta we usekana rukoba ahetse rukobora
187. nta we usekana umukori, ahetse umukobwa
188. ntawe ukandagira ibijanju by’amacupa ngo ananirwe ibijanju
by’ibicuma
189. Ntawuhisha uwo ahishaho
190. Ntawukandagira ibijanju by’amacupa ngo ananirwe ibijanju
by’ibicuma
191. Ntawurasira isandi mu rusaku
192. Ntawusekana rukoba ahetse rukobora
193. Ntawusekana umukori ahetse umukobwa
194. Ntawusezera aho akigenda
195. Ntawusesha uwo acyota
196. Ntawutiza urugi impyisi zihuma
197. Ntawuvuga amacumu urugamba rutararangira
198. Ntayima nyina akabara
199. ntinde bigwire yapfuye atararongora
200. Ntugakangwe na ndisize wenda yaba ari amasabano
201. Ntugaseke umugabo, bucya muhura ataboshye
202. Nubakiye imisure sinishinze imirizo yayo
203. Nyayima nyina akabara
204. Nyina w’undi akurebera inda imugongo
205. Nyina w’undi akurebera inda imugongo
206. nyiri inkota ni uyifashe akarumyo
207. Nzashira ingurugunzu nkiri ngagi
208. toni yambarwa n’uwatonnye
209. turareeshya irasonzesha
210. Ubona rwubitse agira ngo ntirwaseye
211. Ubonye ishya itamba ata n’urwo yari yambaye
212. ubonye rwubitse agira ngo ntirwaseye
213. Ubucuti bushingiye ku musangiro bushira ubusa
214. Ubukana bw’imboga ntibwotsa imbehe
215. Uburana uruhu rw’injangwe ugahonga urw’ingwe
216. uburanga butagira umutima ni nk’impeta y’izahabu ikwikiye mu
izuru ry’ingurube
217. Uburere bwiza bucisha imfura mu mwijima
218. uburezi bw’umwana butangirira ku kiriri, bukarangirira ku kiriyo
219. Ubusore bubeshya umuntu agaseka
220. Ubuto buroshya ntibuherekeza
221. Ubuze ay’iburyo akama ay’ibumoso
222. Ubuze icyo ashaka afata icyo abonye
223. ubwira butindi butera umukobwa gusambana asabwa
224. Ubwiza bw’intobo ntibuyibuza kurura
225. ubyinana na mukeba ntahumbya
226. uca imisoto y’inda ntashira umuhoro hasi
227. Uciye bugufi ahinga itongo ry’inkuba
228. ucumbagira ineza, inabi yaza ugasiga intashya
229. ucunga nabi umugisha, umurage wahawe n’abasokuruza ugatungwa
n’abasuhuke
230. Ucuritse inkanda ntaba acuritse umutima
231. udahinze ahakomeye ntasarura amakoma ngo akome mu beenzi
232. ufite icyo arya ntabura icyo yaanga
233. ufite iseseme ntabura aho ayiruka
234. Ugaya igisate aba areba igisigati munsi y’urugo
235. Ugaya impundu z’urushishi areba imisaya ziturukamo
236. ugaya ubuto bw’ibye arirya urwara
237. Ugirirwa ineza n’uwo yayigiriye aba agira imana
238. Uguhaye akubonye arutwa n’ukuzirikana
239. ugukwereye umuyaga umurongoranya ikinyoma
240. ugutanze mu kebo aguhaza intore
241. Uhana umupfu yica umubyizi
242. Uhawe n’imana ntiyamburwa n’umuyaga
243. Uhaze ikivuge ntabura ikivugo
244. Uhenera umukunzi ntamuhisha innyo
245. Uhigira igisambu igisebe gihigira ruseke
246. uhinga yihima atera urwiri mu murima we
247. Uhisha mu nda imbwa ntimwiba
248. Ujya guhamagara sakabaka aba yujuje imbeba urutete
249. ujya kwima umuja umujago, acunda arigata inzindaro
250. Ukiza umuntu bwacya ntumukire
251. Ukorora acira aba agabanya
252. Ukuri kwimutsa ikinyoma ku ntebe (Musare wa karimunda)
253. ukuri uguhisha inyuma y’ishyiga kukabirira mu ziko
254. Ukuri umuja yakavugishije ni ko ahakishwa
255. ukuri wakavugishije ibwami ni ko uhakishwa
256. umugabo mbwa araga abana urubanza rwamunaniye
257. Umugabo udahinga ntaririra akaryoshye
258. umugabo umwe agerwa kuri nyina
259. umugabo yananiwe kwenda, abeshyera akarago ngo Karanyerera
260. Umugayo uvuna ugaya, ugawa yigaramiye
261. Umugezi w’isuri urisiba
262. Umugore gito arutwa n’umwanzi gica
263. Umugore mwiza asegura inkokora inkoko zikarinda zibika
264. Umugore ni intati, agukamira impenda
impinduka zaza akaguta mu ngarigari
265. Umugore si amabere n’ihene igira abiri
266. Umugore uri ku mutiba ntabura umutima
267. Umugore w’umupfu agira ngo mukeba yagabuye
268. Umugore w’umupfu arya imbuto agasiga intabire
269. umugore yishimiye umugabo aryama aheneye iwabo
270. Umuhambyi wa matene ntajya ata ingata
271. Umukobwa atigisa ibere atazi ingaruka zaryo
272. Umukobwa ukabya kubenga iziko ntarigwaho arigwamo
273. Umukobwa w’ubwira asambana asabwa
274. Umukobwa w’umupfu yirahira imfizi ya se
275. Umukobwa yiriye akara akaga karaza
276. umukunzi w’impyisi ni we irya mbere
277. Umuntu ahunga ikimwirukana ntahunga ikimwirukamo
278. Umuntu ajarama yajaramanze kujarajara
279. umurage w’ubugwari uwutora mu butoya.
280. umurashi w’impongo ntatuma ituza
281. Umuruho ntiwabira habira nyirawo
282. Umuryango utazimuye urazima
283. Umusemburo w’urwango ukozamo agati
kagashigisha intango
284. Umusimbutsi w’udusozi ntamenya
akazamunanira
285. Umusizi umwereka igiti akajya mu mizi,naho
abaswa bareba ibibabi gusa
286. umutemeri w’ishavu ni ijosi
287. umuti w’ubusore ni ukurongora
288. Umutima usobetse amaganya ntusobanura
amagambo
289. Umutima w’inkumi usuzumwa n’inkanda
290. Umutindi ntakira n’iyo akize nakira uko
yabaye
291. umutungo w’imbwa ni inzogera
292. Umuturanyi mubi arutwa n’itongo
293. Umuvumo uvuna uvuma, uvumwa yigaramiye
294. Umwami ntiyica hica rubanda
295. Umwana usuzugura bwira aneye rimwe
296. Umwana w’undi abishya inkonda
297. Umwari ava mwa nyina
298. Umwate w’umukunzi uwubonamo amaribori
299. Umwera uturutse ibukuru bwira wakwiriye
hose
300. Umwijuto w’ikinonko ugira ngo imvura
ntizagwa
301. Unera agati kikubiranyije wahaguruka
kakayagutera
302. urasana n’iminsi ntakura mu ruge
303. Urubyiruye impaza ntirubura impagarara
304. urugendo rw’imbwa rushirira mu ihunahuna
305. Uruyuzi rujya kwera ibihaza rubanza ubututu
306. Urwakuziye nturwima umuniho
307. Urwiganwa rwa mushushwe rwamaze imbeba mu
rubariro
308. Urwubatswe n’imana ntirusenywa n’umuyaga
309. urya inshuro n’inshuti bigashira udahaze
310. useka usuze bwacya ukannya
311. Ushaka amahoro yeenga amahore
312. Ushaka gusoroma ibimusumba yihanganira ibimutokoza
313. Ushaka kwima umuja umujago acunda arigata inzindaro
314. Ushaka umugore mpagama wabyara umwana ngo urampamagarira iki?
315. Ushaka umushaka asanga umweko woroshye
316. Ushyingura amurika aba yereka imbeba
317. Ushyira umutindi ku kigega bwacya akakwimira umwana impengeri
318. Utagira ubwoba aba atagira ubwenge
319. Utakeje rusenzi rusengo ntiyamusanze
320. Utarabona uko yigira asangira n’uwishe se
321. utaraburogwa agira ngo yabunnya
322. Utazi akamukenyereye inkanda yiha kubyina
akamangamango
323. Utazi akaraye i Fumbwe araza ifu
324. Utazi akari mu nda y’ingoma yongeza imirishyo
325. Utazi akazakura abaga umutavu
326. Utazi irengero ry’amagambo agira ngo umuyaga ni igaju
327. Utazi irengero ry’inzira agira ngo umuyaga
ni igaju
328. utazi umuvumo avumba aho yanzwe
329. Utazi umwanzi asiga umubiri
330. Utazize inarabyaye azira inarashatse
331. Utema atitonga ahunika ibigega
332. Utetse ubusa ni bwo yarura
333. utinda ngo ukumburwe ugasanga waribagiranye
334. Utinze azanyagwa ni umushumba w’inda
335. utonganye n’umuriro arya ibibisi
336. Uturanye n’inganda ntabura inzavumba
337. ututirira inda ntashyira umuhoro hasi
338. Uwagumiwe n’amenyo ahagamwa n’amazi
339. Uwakumoye ntatuma umusatsi umera
340. uwakumoye ntatuma umusatsi umera
341. Uwambaye injamba ntagira ijambo
342. Uwambaye umwambaro w’urugamba ntakwiye kwishima nk’uwikuye
aruvuyeho
343. uwisize ntabura umunogereza
344. uwiherewe n’imana ahambira abambuzi bamureba
345. Uwiruka mu ntabire y’undi ntabura amaguru
346. uwiterereza sakabaka aba azi imbeba yujuje
urutete
347. Uwivumbuye aba yivumbitse
348. Uwo imana yasize umunyu rubanda ruramurigata
349. Uwo isi itarakaranga iba ikimushakira ibirungo
350. Uwoza inda y’umwanzi amara imonyi
351. Uzahene ahandi i Shangi barasamo
352. Wanga amahoro mu kebo, amaherere yaza ukayakira mu nkangara
353. wanga amahoro mu kebo, amaherere yaza ugatega inteebo
354. Wanga kumenera igihugu amaraso imbwa zikayanywera ubusa
355. wigana inzoka kugenda ugakoboka inda
356. wima igihugu amaraso imbwa zikayanywera ubusa
357. Wishimira gusomera, ejo ukarumanga
358. Yashize amanegu nk’amabuno y’ihene
359. Zambukanye ibakwe zitaha ikamikazi
360. zambukanye ibakwe zitaha ikamikazi