by admin on | 2024-01-07 10:15:50
Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Visits: 569
1. IBISAKUZO
Ibisakuzo ni umukino wo mu magambo, ibibazo
n’ibisubizo bihimbaza abakuru n’abato kandi birimo ubuhanga. Nkuko amateka
y’ubuvanganzo nyarwanda abigaragaza, ibisakuzo nabyo byagiraga abahimbyi
b’inzobere muri byo, bahoraga bacukumbura ijoro n’umunsi, kugira ngo barusheho
kunoza no gukungahaza uwo mukino.
Dore
zimwe mu ngero z’ibisakuzo:
Sakwe,
Sakwe! ______ Soma!
1. Nagutera icyambuka amazi
kitagira amaguru “IJWI ‘’
2. Nagutera icyo utazi
utabonye “UBUTO BWA SO NA NYOKO “
3. Hagarara hakuno, mpagarare
hakurya turate abeza ‘’AMENYO “
4. Hakurya ni umukoki, hakuno
ni umukoki “IKIBUNO “
5. Mpagaze mu ishyamba rimpa
umwezi “IBARIZO “
6. Ngeze mu ishyamba
rirahungabana “INZARA Y’UMUSORE “
7. Nshinze umwe ndasakara
“ICYOBO “
8. Nyirabakangaza ngo mutahe
“IMBEHO KU RUGI “
9. Inka yange nyikama
igaramye “UMUVURE “
10. Twavamo umwe ntitwarya
‘’ISHYIGA “
11. Mpagaze mu mpinga mpenera
ab’epfo “UMUBAGAZI “
12.Mutamu irabyina mu gatabire “IMBWA MU MASINDE ‘’
13.Uwagaca yaba ari umugabo ‘’KUBUZA UMURYI KURYA ‘’
14. Ngeze mu rutoki
abasirikare baramfata “IBISHOKORO “
15. Nkubise urushyi rurumira
“IBARA RY’INKA “
16. Hakurya urwererane,
hakuno urwererane “URURABO RW’AMASHAZA “
17. Abakobwa bange barara
bahagaze bwacya bakaryama “IMYUGARIRO “
18.Hakurya mu bihuku “IBIZU BITAGIRA ABANTU “
19.Nahuye na cya matimbatimba cya maguru umunani kigiye kugura umunyu kwa
mirongwitanu’’IGITAGANGURIRWA ‘’
20.Mutumbajuru wa rujugira ‘’UMWUMBA W’INSINA’’
21.Sogokuru aryoha aboze ‘’ UMUNEKE ‘’
22.Ruganzu araguye n’ingabo
ze ‘’ IGITOKI ‘’
23. Karavugira ibuhanika ‘’
INGASIRE’’
24.Ayi napfa nakira, simbizi
‘’AKANYONI KARITSE KU NZIRA’’
25.Inka yange nyizirika ku
nzira uyinyuzeho wese akayishitura ‘’URUTORYI ‘’
26. Rukara aratema umuvumba “URWEMBE
MU MUSATSI”
27. Rukara rw’umwami yicarira
abagabo batatu “INKONO “
28. Faraziya aceza yicaye
“AKAYUNGURUZO “
29. Abakobwa bange bikwije
impindu bose “IMIRIZO Y’IMBEBA “
30. Nkiza ibyo bitoki bya so
binsaba inyama “IBABI BY’IBIBONOBONO “
31. Mpiritse indobo ikwira
hose “AMAGAMBO YO KU RUREMBO “
32. Mpagaze mu gahinga
nyarira ab ‘epfo “IMVURA”
33. Icyo nsasira ntikirame
“IKAWA “
34. Nshukuye urwina sinatara
“IGIHANDURE “
35. Havuyemo umwe
ntitwabimenya “UBWATSI BUSAKAYE INZU “
36.Nagutera ruganwa iganira n’abantu “TEREFONI “
37.Abana b’Umwami bicaye ku ntebe imwe ‘’INTOKI KU BIGANZA ‘’
38. Ko undora ndaguha ‘’IMYENGE Y’INZU ‘’
39. Sakuza n’uwo muri kumwe
‘’URURIMI RWA WE ‘’
40. Ndi kagufi nahina so
“ICYANZU “
41. Aka kariza so
“AKANYARIRAJISHO “
42. Karatembashyashya “AMAZI
KU ITEKE “
43. Abakobwa bange banagana
amajosi “URUGOYI RWIBISHYIMBO “
44. Hari agate utakurira
“UMUNYERERI “
45. Hakurya duuuuuu,hakuno
duuuuuu “IBIRADIYO BITEGANYE “
46. Kamanutse kibarangura no
hasi kati nkaba nzasubirayo ndakambura data “AKABABI K’UMUVUMU “
47. Zenguruka duhure “UMUKANDARA
“
48. Nicaye iwacu murika isi
“IZUBA “
49. So na nyoko bapfaga iki
“AKAYUZI KO MU RUBIBI “
50. Iyo umugabo ageze mu
rutopki abanza iki “IKIVUGIRIZO “
51. Iyo umugore ageze mu
rutoki abanza iki “INYAMUNYO “
52. Iki gikunda inshyi
“AKAYUNGURUZO “
53.Ariya mabuye ya rubarabara
wayabara ukayarangiza “INYENYERI “
54. Nta kujya mu bajiji utari
umujiji “UMUGINA MU RUFUNZO “
55. Mpagaze inaha ndasa kwa
myasiro I Burundi ‘’UMURABYO “
56. Dore aho so arenga
n’ibikote bibi “IKIVUMVURI “
57. Inka yange yimira mu
kinono ,ikabyarira mu ihembe “IGITOKI “
58. Gakore bakwice “:AGAKONO
K’INZARA “
59. Nagutera nakwiteguye
“GUSITARA “
60. Ngiye mu rutoki nsimbuka
abapfumu bapfuye “IMITUMBA “
61. Ni iki cyatanze umuzungu
kwambara karuvati “IKIYONI “
62. Nagiye I Kigali ndi
umusenzi ngaruka ndi umuzungu “IGITOKI CYA KAMARA “
63. Dombidori “INTORE MU
RWABYA “
64. Dore abakobwa berekana
amabere “AMAPAPAYI “
65. Mira isupu nkasiga inyama
“IBIKONGORWA BY’IBISHEKE “
66. Ngiye guhamba so agaruka
ankurikiye “IVU “
67. Ko twagendanye wambwiye
iki “IGICUCUCUCU “
68. Ndya nkurye “URUSENDA “
69. Ishime nyoko aratwite
“URWINA “
70. Nikoreye isi ntengata
ijuru “INZARA N’INYOTA “
71. Dore mukara yateye ku
irembo “AMASE “
72. Akari inyuma ya Ndiza
urakazi “AKANYANA MU NDA YA NYINA”
73. Mama arusha nyoko
kwambarira ubukwe ”IKIGORI “
74. Intara za nyirabangana
zingana zose “ISI N’IJURU “
75.Njya mu nzu kagasigara hanze “AGATSINSINO’’
76.Mvuye aha nta iminopfu ndinda ngera aho nshaka ‘’ISAKAMBURIRA RY’INZU’’
77. Umwana wange yirirwa agenda akarara agenda ‘’ UMUGEZI’’
78. Biteganya bitazahura “INKOMBE Z’URUZI “
79. Nagutera akazibaziba ka ntibazirikana rubanda bashishwa nabi”GUSABA UWO
WIMYE “
80. Inka yange nyikama igenda “URUYUZI “
81. Fata utwangushye tuge kuvoma iriba ridakama “ISHURI “
82. Abambari b’I Rurinda
bambarira inzogera ikuzimu “UBUNYOBWA “
83. Mpinga mu gahinga
nkasarura mu gapfunsi “UMUSATSI “
84. Inyana y’ishyanga iratema
ishyamba “AGAHINDA K’UMUTIMA “
85. Icwende ryange iyo riba
bugufi mba ngukoreyemo “UKWEZI ‘‘
86.Mfite inka yange nyiragira ku manga ntitembe “AMATWI “
87. Nyirandarindari ‘’ INDA MU RUHARA ‘’
88. Abasore b’i Gisaka barasa
n’abakiri bato ’’ISUSA ‘’
89. Akababaje umugabo
kamurenza impinga ‘’IFARANGA ‘’
90. Zisa zitagira isano
“INKOKO N’INKWARE ‘’
91. Ni iki cyatanze umuzungu
kwicara mu ifuteyi ‘’IMBARAGASA ‘’
92. Umuzungu atwara imodoka
umusatsi uri hanze “IKIGORI ‘’
93. Nteye agapira kagera I
Roma ‘’IBARUWA ‘’
94. Magurijana arajajaba I
Janjagiro ‘’UMUKONDO W’INYANA ‘’
95. Imana y’I Burundi irashoka
ntitahe “AGAHINDA K’INKUMI “
96. Inka yange irishiriza mu
mishito igataha mu mishito “URURIMI “
97. Inkuba ikubita
ikwerekejeho umugongo “UMUHETO “
98. Ino karahari na Kongo
karahari “IFARANGA “
99. Inzu yange nayisakariye
ku nkingi imwe “ICYOBO ‘’
100. Karisimbi irahongotse
“IGISATE CY’UMUTSIMA “
101. Kamanutse kibarangura no
hasi kati nkaba nzasubirayo ndakambura data “AGATONYANGA K’IMVURA “
102. Karaguza indwi katagira
n’imwe “AGASUZI “
103. Kera imbere ,kakirabura
inyuma,kagatona I Bwami “IGITOKI “
104. Kirisha amazuru “UMUVUBA
“
105. Ndaguteruye
ndakwesa,urahindukira urandeba ‘’UBUNYERERI “
107. Ngatake, ngatature
,ngashimire ubwiza kameze “INYENYERI ‘
108. Ngira imbehe nyinshi
ariko nkabura iyo ndiraho “IBIGANZA “
109. Ngira inka nyisasira
amahina nkayorosa andi “URURIMI “
110. Ninge muzindutsi wa
cyane nasanze umuzimu yicariye ukuguru “INKWARE ‘’
111. Nubatse urugo hejuru
y’urupfu “UBWATO HEJURU Y’IKIYAGA “
112. Ruvudukana imbaraga
,rukavumera rutagira amahembe “IMODOKA “
113. Zishotse
zitendeje,zikuka ziteye hejuru “ABAVOMYI “
114. Mfite abakobwa benshi
,ariko uwapfuye ijisho muri bo yabatanze gusabwa ‘INOPFO “
115. Ninge muzindutsi wa
cyane, hari aho nasanze umuzimu yiyunamiriye “UMUTEGO “
116. Ninge muzindutsi wa
cyane, hari aho nasanze umuzimu yikoreye inyama “ISAKE IFITE IBIROKOROKO “
117. Ko So na Nyoko bameze uruhara,
inzoga z’i Bwami zizikorera nde “IGIHAZA “
118. Byumve uhore “UMUSUZI WA
SO’
119. Nyoko si ukunnya arahurutura ‘’AKAYUNGURUZO “
120. Nyabugenge n’ubugenge
bwayo “INKA GUCURIKA ICEBE NTIMENE AMATA”
121. Nyabugenge n’ubugenge
bwayo “INKOKO GUCUTSA ITAGIRA AMABERE’’
122. Nyabugenge n’ubugenge
bwayo “INZOKA KUGENDA ITAGIRA AMAGURU”
123. Nyabugenge n’ubugenge
bwayo “INKA KUBA UMUKARA IGAKAMWA AYERA”
124. Karadundaraye “AKABYINDI
K’UMUSHUMBA “
125. Cyasamye kitaryana
“IKIRYANGO CY’INZU “
126.Mfite inka 12, iyo inyota
inyishe mfata imwe nkayica umutwe nkayinywa amaraso “IKAZIYA YA PRIMUS “
127.Ndi mugufi nahina So
“ICYANZU “
128.Icwende ryange ribaye kure
mba ngukoreyemo “UKWEZI “
129.Mugongo mugari mpekera
abana “UBURIRI “
130.Nige muzindutsi wa cyane
nasanze aho umukecuru yunamye “UMWUMBA W’INSINA “
131.Mpagaze mu Rwanda ndeba
mu mahanga “TELEVIZIYO “
132. Nagutera inyamaswa
igendesha amaguru 4 mu gitondo, amaguru 2 saa sita n’amaguru 3 nimugoroba
“UMUNTU “
133.Nkubise urushyi rurumira
“IBARA RY’INKA “
134.Nyangufi arasekura uburo
“IFUNDI MU MURAMA “
135.Inka yange nyikama
igaramye “UMUVURE “
136.Abana b’umwami bicaye ku
ntebe imwe “INTOKI KU KIGANZA “
137.Mfite inka yimira mu
ibondo ikabyarira mu rubavu “IKIGORI “
138.Nyuze mu rutoki
abasirikare baramfata “IBISHOKORO “
139.Abana bange bambaye ibisa
by’ibitambaro “IMYAMBI Y’IKIBIRITI”
140.Mpagaze inyuma nibonamo
imbere “KWIREBERA MU KIRAHURI”
141.Abana bange bikwije impindu bose “IMIRIZO Y’IMBEBA “
142.Kirabyataraye “IKIBYINDI CY’UMUSHUMBA”
43Kirabyataraye“ICYUBAHIRO CY’UMUCUZI”ahandi bavuga “AMABYA Y’UMUCUZI”
144.Nkiza ibyo bitoki bya so binsaba inyama “IBIBABI BY’IKIBONOBONO”
145.Mama shenge “UMWANA W’URUHINJA”
46.Ibuguti,ibuguti “IMPYISI IBUGUTIRA UMUPFU “
147.Ibuguti,ibuguti “IHENE IBUGUTIRA AMATOVU “
148.Ndagiye ku manga Imana nibishaka nzacyura “UMUGORE UTWITE “
149.Nagutera urupfu duseka “KUKWANDUZA SIDA “
150.Igira hino nshuti “IKIRINGITI"
151.Hakurya ni urwererane ,hakuno ni urwererane “URURABO RW’IKAWA”
152. Hakurya ni urwererane ,hakuno ni urwererane “URURABO RW’AMASHAZA”
152.Ko Data na So bameze uruhara,inzoga z’I bwami zizikorera nde “IGIHAZA “
153.Kwigerezaho yikoreye ibyo atazi umubare “UMUSATSI KU MUTWE “
154.Akabaje umugabo kamurenza impinge “IFARANGA “
155.Kati parararara, kati pa “IFARANGA KU MEZA “
156.Nshinze umwe ndasakara “ICYOBO “
157.Zagarika amahembe ntiwamenya izo nyoko yakowe” “IMIGARA Y’ MINYINYA
158.Zagarika amahembe ntiwamenya izo nyoko yakowe “IBITI BY’IKAWA”
159.Narazindutse mbona inzira y’umukara”KABURIMBO “
160.Ni iki cyatanze umuzungu kwambara karuvati “IKIYONI “
161.Cyasamye kitaryana “IKIRYANGO CY’INZU“
162.Ko tuvuka ku muntu ukwe ntiduse “UMUZUNGU N’UMWIRABURA “
163.Ujya kurasa inkuba arabandarara “KWATSA MU ZIKO “
164.Nabonye umugenzi urara agenda “UMUGEZI “
165.Mutumbajuru wa rujugira “UMWUMBA W’INSINA “
166.Nteye agapira kagera I
Roma “IBARUWA “
167.Nicaye iwange nzengururka
isi yose “TELEVIZIYO “
168.Mfite inkwi zange
zumye,ariko nazicana ntizake “AMAHEMBE Y’INKA “
169.Ayiiiiii,ayiiiiiiii
,”UMUKOBWA UBONYE IWABO HASHYA “
170.Nteye igiti gikwira isi
yose “IJAMBO RYA PEREZIDA “
171.Tabara Sogokuru bamutaye
ku munigo “IGIKATSI “
172.Nyuze mu nsi y’urugo
bamfunda ibirozi “IBIBOGA BYAGAZE “
173.Nyiramikuku arakukuza mu
mikuku ya Shyorongi “IGIHERI MU RUHARA ‘’
174.Bihu byumye arenze urugo
“IKIYONI “
175.Nyiramakaraza imana y’I
Karagwe ,aragiriye ku ishyamba “IKIRUNGURIRA “
176.Mpagaze ku ruhiza nyara I
Buriza nti Bahinzi nimuhingure “ICYUMWERU “
177.Kambaye inkonya katazi
iyo zavuye “URUHINJA “
178.Nzamutse umusozi
ndizihirwa “UMUGORE UJYA IWABO “
179.Jugujugu matenbe “INYUNDO
“
180.Nkubise intobo mu mazi
igenda ivuga amanjyanjya “UMUPIRA”
181.Nyiramariza ari mu mpinga
“INDABO Z’AMASHAZA ‘’
182.Maguru mane ahagaze kuri
maguru mane ashaka maguru mane “ INJANGWE IHAGAZE KU MEZA ISHAKA IMBEBA “
183.Bwenge bwa none bwagutana
“KUDASHYIRA INGASIRE MU MASAKA NGO IYASYE “
184.Fata akebo mfate akandi
tujhye gitara intagwira “UBWOYA BW’INKA “
185.Kacira bucece “ICEBE
RY’INKA ‘’
186.Ni iki cyatanze umuzungu
kugenda mu ivatiri “AKANYAMASYO “
187.Nyirabyuma ndashya
umugongo “INKONO KU ZIKO “
188.Mugongo mugari mpekera
abana “URUTARA ‘’
189.Urira rubariro ubone
ishyano “UBURIRI BW’UMWAMI ‘’
190.Mpagaze ku rutare
mpamagara Majigo nti amata y’abashumba yabuze ‘UMUGONO W’ISHASHI “
191.Ndakubise ndirahira nige
mutware wa Mburamatare “GUSITARA “
192.Natumba naturika ni ibuye
rya Kagbayi “ISHAPURE N’AMASENGESHO “
193.Mukore ubone “UMWANA W’
UMWAMI ‘’
194.Kanjengereje karakanyagwa
“IMVUNJA MU KIRENGE “
195.Rutinduka yitabiriye
guhamba umuturanyi we ‘GUTARA IBITOKI “
196.Nyamara naza nkaguha
amahoro “IBITOTSI BYA MU GITONDO ‘’
197.Yankamiye mu kitoze,
angaburira ibiryoshye “IBIRYO BIRI MU NKONO IFITE IMBYIRO “
198.Mpa umweru wange ngabire
abana “AMATA “
199.Inyundo za bene Ntwari
bazikubita hasi ntizimene isi ‘IBINONO BY’ INKA “
200. Inkera y’ I Busasamana
bayirara ku manywa “ISOKO ‘
201. Nagutera uruhehe
rudatokorwa « SIDA »
202. Ijisho ryange rimurika
hose « IZUBA»
203. Rutuku mu gitebo «
UMUZUNGU MU MODOKA»
204. Hari ikintu, uretse wowe
n’abandi baragikoresha: « IZINA RYAWE»
205. Nabonye umugenzi ku
nziga ebyiri « IGARE »
206. Ngeze mu nzira mfunga feri:
« GUSITARA»
207. Ninge muzindutsi wa
cyane nabonye imodoka y’amaguru abiri«IBIRENGE BY’UMUNTU»
208. Ninge muzindutsi wa
cyane nabonye inyamaswa y’amano 10 « AMANO Y’UMUNTU»
209. Nagenze amahanga,
Simbona igiti gikora idosiye « IKARAMU »
210. Fata umuhoro mfate undi
tuge gutema ibidatemeka « AMAZI»
211. Fata Intorezo mfate indi
tuge kwasa ibitaswa «URUTARE »
212. Karibarangura ku rutare
« INDA MU RUHARA »
213. Ntiwigore ndaje «
IPIKIPIKI»
214. Nkubuze sinabaho «
UMUTWE»
215. Ndumwe nkatunga benshi «
IMANA»
216. Kirarumbaraye « IGISOZI KIREKIRE»
217. Nkeje Umwami wo mu kirere,
angabira ibiryoshye « INZUKI »
218. Ngeze iw’abandi bampa
induru « SONE YO KU IREMBO »
219.Ibiti byange byaka
bidacika « BUJI »
220. Mutamu irabyina mu gatabire « IMBWA MU MASINDE »
221. Dore sogokuru arenze urugo n’ibikote bye « IKIVUMVURI »
222. Aho Mutara na Mutaga barwaniye, nta cyatsi kizahamera « URUHARA »
223.Akamanimbanimba, ingoma zo kwa Magagi zivuga zinihira « INYUNDO MU
RUGANDA »
224. Namutumye iyo atazi ansohoreza ubutumwa « IBARUWA »
225. Mfite icyumba gihora gikonje « FIRIGO »
226. Abana bange barara bahagaze bwacya bakaryama « IMYUGARIRO »
227. Ngwino unkize igisebe cy’umufunzo « UMUTURANYI MUBI »
228. Kiribwa kidahingwa « INYAMA »
229. Rwakajwiga arira ku nkomo « IMBWA ISHUMITSE »
230. Mfite ibuye rimena irindi « INYUNDO »
231. Karatemba shyashyari «
AMAZI KU ITEKE »
232. Karatemba shyashyari «
AMAZI K’URUKOMA»
233. Karatemba shyashyari «
AGASAZA KU CYAHI »
234. Dore isoko idakama amazi
« AMARIRA MU MASO»
235. Nagenze henshi mbura inshuti
« URUPFU »
236. Mpagaze hasi umutwe
nywukoza ku ijuru « IGISENGE »
237. Ndyama heza nkarusha
abami « IMVUNJA MU KIRENGE »
238. Barahinga nkabarusha
ihirwe « INYONI »
239. Barahinga nkabarusha
ihirwe « IMBEBA»
240. Barahinga nkabarusha
ihirwe « IMUNGU »
241. Aho ndaye n’aho ngeze
mpasiga umwanda « AMASE Y’INKA »
242. Inkoni yange nyibyaza amazi,
nashaka nkyibyaza amabuye « IGISHEKE »
243. Nyangufi arasekura uburo
« IFUNDI MU MAMERA »
244. Icyanzu cyange ngicamo
nkafunga « INTOBORO W’IGIPESU »
245. Icyanzu cyange ngicamo
nkafunga « INDUMANE »
246. Nyirakamana akera inkera
atatumiwemo « UMUVUMBYI »
247. Nahuye n’uwiruka atagira
iyo ajya « UMUSAZI »
248. Ngenda gahoro ariko
nzagerayo « IGIKERI»
249. Mvuka mbagwa, nkakura mbagwa,
nkazapfa mbazwe « INSINA »
250. Agenda neza nuko yanga abange « INTARE »
251. Twavukiye rimwe ariko ntitureshya « IMISOZI »
252. Nteye igiti nsarura amabuye « ITEKE »
253. Imyuko yo kwa Mahanga iruka umuriro « IMBUNDA »
254. Ntoye ibyondo nsiga
maenyo arabengerana « COROGATI »
255. Yanze kuza turi bujyane « IMODOKA YABUZE LISANSI »
256. Mpeka nange naguhetse «
IGARE RIGEZE AHAZAMUKA »
257. Naraguhetse ntiwampemba
« INDOGOBE ISHAJE»
258. Akana kange kabyina neza
« INYANA Y’UMUTAVU »
259. Twaraye ihinga isuka
iramungwa « ISAHANI YAGUYE INGESE »
260. Wanga wemera ndakujyana
« AKAGURU GACUMBAGIRA»
261. Nshoye imwe nkura
ibihumbi « IMPEKE Y’ISHAKA »
262. Nshoye imwe nkura
ibihumbi « IMPEKE Y’INGANO »
263. Nshoye imwe nkura
ibihumbi « IMPEKE Y’UBURO »
264. Mpambye umwe nzura
benshi « IGISHYIMBO, AMASHAZA, SOYA, INKORI »
265. Kirihura nk’ikitagira
amaso « IMODOKA YABUZE FERI »
266. Kinyuka inabi, cyanyuka
ineza nkizihirwa « IMVURA Y’ITUMBA »
267. Kinyuka inabi, cyanyuka
ineza nkizihirwa « IZUBA RY ‘IMPESHYI»
268. Ntuye heza nge ngira
Imana « UMUGINA WO MU GISHANGA »
269. Kigenda cyane kitagira amaguru « UMUYAGA »
270. Kamana iteka yambara
neza « URURABO»
271. Nahuye na Rugondo
arebesha amaso ane « UMUZUNGU WAMBAYE AMADARUBINDI »
272. Hunga gahinda ataguca
umurundi « INZOKA »
273. Ngenda bwangu nkogoga
amahanga « INDEGE »
274. Gitare n’iyayo birakina
« IJURU N’UKWEZI »
275. Gatitiba hejuru ya
kabutindi « UBWATO MU RUZI »
276. Giteye isusumira « URUZI
»
277. Mutamu irarembera mu
bisi n’iyayo « UMUYAGA MU MUYANGE »
278. Gaju irashubera mu
mukenke «UMUYAGA »
279. Gahete umugongo gahetse
abana umunani « UMUHETO N’UMWAMBI »
280. Gahanitse ari keza «
INYEGAMO Y’UMUSORE WARONGOYE »
281. Dusetse tuzanduranya «
UMUPORISI »
282. Ndundu hejuru ya
ndunduguru « INGUFURI HEJURU Y’ISANDUKA »
283. Dore iryo shyamba
ritabona « UMUSATSI W’INTABWA »
284. Kana kange ngwino nguhe
impamba « UMUNYESHURI »
285. Wambazaga ibyo uzi
kubera iki? « UMWARIMU »
286. Iryo mvuze rihama mu
gihugu « IJAMBO RYA PEREZIDA »
287. Inkongoro ya Dede
ayinyweraho wenyine « UMWOBO W’INZOKA»
289. Inkongoro ya Dede
ayinyweraho wenyine « UMWOBO W’ICYUGU»
290. Inkongoro ya Dede
ayinyweraho wenyine « UMWOBO W’UMUCAMANO»
291. Kabutindi yantuye
intango atari busomeho « UMUROZI »
292 Nyagiwe n’imvura imbuza
guhinga « AMACANDWE Y’INSHIRA »
293. Njugunye igihaza
gihinguranya amarembo « UMUPIRA MU IZAMU »
294. Kora aha « UMUKINNYI
UTSINZE IGITEGO »
295. Kora aha « UMUNYESHURI
WABAYE UWA MBERE»
296. Nshiye inkanda mpirika
n’inkingi « URUKOMA N’INSINA »
297. Amazi yacu arusha
ay’ahandi kuryoha « AMATA »
298.
Ubutaka bw’iwacu turabuteka « IFU