Music and Drama Karatunyuze

DORE UMUHANZI! NANJYE NDEMEYE

by admin on | 2024-02-14 08:36:36

Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Visits: 201


DORE UMUHANZI! NANJYE NDEMEYE

Yitwa Emmanuel Gasasira, umusore uhora ari mushya mu muziki. Uyu muhanzi yahimbye indirimbo ze ari hafi gushyira hanze, ariko mu gihe akizitunganya neza yaganiriye na www.andika.rw atubwira ko afite intego yo kwigisha abantu bose bashaka kwiga guitar ndetse na cynthetiseur. Yashinze channel ye ya youtube ayita" Emmy Online Class. Yatubwiye ko atuye mu mugi wa Ruhango akaba yarahegereye kugira ngo azashobore kwegerana n'abakunzi be mu bitaramo ndetse no mu zindi gahunda ateganya gukora mu minsi iri imbere.

Zimwe mu zo yasubiyemo amajwi ni izi zikurikira:

""Izuba rirarenze" kuri iyi link: https://www.youtube.com/watch?v=EqnNIU0OTFs

 Si iyi ndirimbo gusa yasubiyemo kuko ajya anaririmba mu rurimi rw'icyongereza n'igifaransa. Urugero ni iyi yitwa "Amazing Grace" https://www.youtube.com/watch?v=SgctwzstBTI 

 Yatubwiye ko kimwe mu byatumye atinda kugaragaza impano ye ari uko yari agishakisha ibikoresho by'umuziki ku buryo umuntu wamugana yamufasha.

Dore bimwe uyu mugabo yagufasha:

Gucuranga guitar ndetse na cynthetiseur

Recording

Photo editing

Photoshop

Yanaduhamirije kandi ko azi neza gukora indirimbo. Arayitangira, akayishyiramo amajwi agendanye n'amagambo ,agahindura ama background atandukanye, ndetse yanagufasha gufungura youtube channel n'ibindi. Mbese yaje aje. Umuziki we abantu batangiye kuwukunda. Ngo nicyo kimutera imbaraga. uyu muhanzi kandi abantu benshi bamuzi acuranga mu kiliziya kwa Yezu Nyir'impuhwe muri Paruwasi ya Ruhango. 

Mu minsi ya vuba yatubwiye ko agiye gushinga ikigo kigisha umuzki mu karere ka Ruhango ndetse anasaba ababishaka ko batangira kwiyandikisha. Wamubona kuri 0783502186 cyangwa ukamusanga kuri GS Ruhango Catholique aho akorera ku bindi bisobanuro. 


www.andika.rw



Leave a Comment
Search