by admin on | 2024-05-24 11:54:37
Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Visits: 271
Umufundi yatanze kandidatire ku mwanya w'umudepite mu matora ari imbere mu Rwanda
Amakuru Aakuru mashya dukesha komisiyo y’amatora ni uko Mwubahamana Vincent usanzwe ari Umufundi, yatanze kandidature ye ku mwanya w'Umudepite wigenga aho yavuze ko afite ikizere cy’uko mu gihe Komisiyo y'amatora yakwemeza kandidature ye afite byinshi bikubiye mu migabo n'imigambi azaserukana.
Uyu
Mwubahamana ubwo yari amaze gutanga Kandidatire ye, mu kiganiro yagiranye
n'itangazamakuru yavuzeko afite ikizere cyuko mu gihe kandidature ye yaba yemejwe na
Komisiyo y'amatora agatangira kwiyamamaza hari byinshi bikubiye mu migabo
n'imigambi kandi byose bishingiye ku kubaka igihugu. Yagize ati " Mugihe
kandidature yange yaba yemewe, mfite byinshi bikubiye mu migabo n'imigambi
nzabagezaho ubwo nzaba natangiye kwiyamamaza."
Mwubahamana
yavuze ko ashingiye ko kuba mu mateka nta Mudepite wigenga urabaho,
byamusunikiye kuzahatanira uwo mwanya bigakuraho ayo mateka. Ubwo yabazwaga
niba mu buzima busanzwe nta shyaka abarizwamo, yavuze ko nta shyaka abamo
usibye ko hari amwe mu mashyaka atavuze amazina ariko ngo ashima ibitekerezo
byabo.
Kugira
ngo Umukandida wigenga abashe kwicara mu ntebe yo mu nteko, bimusaba kuba afite
amajwi 5% bivuze ko muri Miliyoni 9 n'igice z’abemerewe gutora uyu mwaka, umudepite
wigenga asabwa we kuzatorwa n'abantu ibihumbi 475 kugira ngo abashe
gutsinda.
Marc N
………………………………………………………………………………………
Inkuru ziheruka
Ubushinjacyaha bwavuze igihano bwifuza ko gihabwa uwari Umudepite mu
Nteko y’u Rwanda wasanganywe intwaro iwe
https://www.andika.rw/news-details.php?nid=129
Togo: Nta matora rusange ya Perezida wa
Repubulika azongera kubaho
https://www.andika.rw/news-details.php?nid=128
Rubavu: Umuyobozi w’akagari wungirije
ushinzwe iterambere mu karere ka Rubavu (SEDO), yarashwe na Polisi nyuma yo
kumwibeshyamo umugizi wa nabi.
https://www.andika.rw/news-details.php?nid=127