...

UBWOROZI BW'INYAMASWA

By: George Orwell& and translated by Marc NDAGIJIMANA

RWF: 2,500
Available Stock: 1000

Bwana Jones, wo mu murima wa Manor, yari yaraye afunze inzu y’inkoko, ariko yari yasinze cyane ku buryo atibutse gufunga  imiryango yose. Hamwe yari yambaye impeta ye y’umucyo yashashagiranaga impande zose, yihishe hejuru y’ikibuga, yikuramo inkweto azishyira ku muryango w’inyuma, yirenza ikirahure cya nyuma cy’inzoga yavanye mu kabari, maze arazamuka araryama aho Madamu we yari ari kugonera.

Umucyo mu cyumba yararagamo ukimara kugenda habaye umuvurungano no kuzunguruka mu nyubako z'imirima. Ijambo ryari ryasakaye ku manywa ko umusaza Majoro( Old Major); ingurube yarose inzozi zidasanzwe mu ijoro ryakeye kandi yifuza kuzigeza ku yandi matungo. Byari byemejwe ko zose zigomba guhurira mu kiraro kinini Bwana Jones akimara kugenda. Umusaza Majoro (nk’uko yahoraga yitwa, n’ubwo izina yari yerekanwemo ari Ubwiza bwa Willingdon) yubahwaga cyane mu murima ku buryo abantu bose bari biteguye rwose guhomba isaha imwe kugira ngo bumve icyo avuga.

Related products

...
NTIBAVUGA BAVUGA
Price: 1,000

By: MARC NDAGIJIMANA

...
Vers le Bienfaiteur
Price: 1,000

By: Marc NDAGIJIMANA

...
LE GOÛT DE LA LITERATURE
Price: 3,000

By: Marc NDAGIJIMANA

...
UMPANGARE NGUHANGARE
Price: 3,000

By: Antony SIBOMANA