Buy and Sell Houses

Urukundo

by admin on | 2024-04-03 08:49:29

Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Visits: 124


Urukundo

. Umusore wiga mu mashuri yisumbuye yarafite umukobwa biganaga yapfiriye yakunze ariko akabura uko abimubwira kuko yamutinyaga, aza kwigira inama yo kugenda nk’uwatumwe ngo yumve ko umukobwa yabyemera.

Dore uko ikiganiro cyagenze:

Umusore: Urazi se? mbega, nyine, urebye hari umuntu wakuntumyeho,

Umukobwa: Iki?

Umusore: Yambwiye ngo nkubaze niba wamukunda kuko agukunda ra!

Umukobwa: Ubwo se nakunda umuntu ntazi?

Umusore: Nyamara uramuzi kuko turanigana,

Umukobwa: Ko ntawundi nkunda se! nsanze ari seriye (Serieux) twakundana da! Ariko se ninde ko utinya kumumbira?

Umusore: Nyine, ariko se ubundi……, nako mbega nijye ukwitumyeho.

Umukobwa: Uzitumwe ku bandi jye si ndi umusarani



Leave a Comment
Search