Politics Africa

Umugambi karabutaka wo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Felix Antoine Tshisekedi wapfuye

by admin on | 2024-05-19 08:50:23

Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Visits: 238


Umugambi karabutaka wo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Felix Antoine Tshisekedi wapfuye

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC cyatangaje ko cyaburijemo umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Felix Antoine Tshisekedi, mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru tariki 19 Gicurasi 2024.


Amakuru dukesha ikinyamakuru www.andika.rw, abantu bitwaje intwaro bambaye imyenda ya gisirikare iriho amabendera ya ‘Zaire’, izina Congo yahoranye, bigabije ibiro bikoreramo Perezida mu murwa mukuru Kinshasa ndetse bafata amashusho yanyuraga imbonankubone kuri Facebook.

Irinda tsinda ryagiye ku rugo rw’umunyapolitiki Vital Kamerhe wahoze ari Minisitiri w’Ubukungu, baharasira abapolisi babiri bamurindaga, umwe mu bateye na we arahagwa.

 

Itsinda ry’abashatse guhirika ubutegetsi ryari riyobowe na Christian Mangala, umunye-Congo usanzwe aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ntabwo haramenyekana uburyo yinjiye mu gihugu we n’abandi banyamahanga bagaragaye mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga.

Ibiro bya Tshisekedi biri ahazwi nka Palais de la Nation ubusanzwe kubigeraho uca kuri bariyeri z’abashinzwe kurinda umukuru w’igihugu, nyamara abagerageje guhirika ubutegetsi bagaragaye bari imbere mu nyubako, ku buryo bitarasobanuka uko bageze imbere mu nyubako.


Igisirikare ntabwo cyatangaje uko Perezida Tshisekedi na Vital Kamerhe bamerewe nyuma y’ibyabaye.  Mu bafashwe bakekwaho gushaka guhirika ubutegetsi, abenshi ni abanyamahanga. 

Brigadier General Sylvain Ekenge, Umuvugizi w’igisirikare cya Congo yavuze ko ibintu byasubiye mu buryo nyuma y’imbaraga zakoreshejwe n’abashinzwe umutekano.

Marc N

www.andika.rw

Inkuru ziheruka

U Rwanda rugiye kubaka Kaminuza ya gisirikare izaba irimo n’ishuri rya gisirikare

http://www.andika.rw/news-details.php?nid=122

Clapton Kibonge yatangiye gusohora filime yanditse ubwo yari hagati y'urupfu n'umupfumu

http://www.andika.rw/news-details.php?nid=121

Umugabo yahuhuye umugore we kubera kubura amafaranga yo gukomeza kumwishyurira ibitaro

http://www.andika.rw/news-details.php?nid=118

Urukundo

http://www.andika.rw/news-details.php?nid=81


Iragena Reponse
at 2024-05-19 10:13:10
Turabashimira cyane ku makuru meza mutugezaho

Leave a Comment
Search