by admin on | 2024-05-15 13:46:03
Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Visits: 224
Minisiteri y’Ingabo yatangaje ko hari umushinga wo kubaka mu gihugu
Kaminuza ya gisirikare izaba irimo n’ishuri rya gisirikare, rizaba rifite
umwihariko wo kwakira no kwigisha abofisiye bakuru (kuva ku ipeti rya Colonel
kugera kuri Général).
Amakuru dukesha www.andika.rw avuga ko umushinga wo kubaka iri
shuri wagarutsweho na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, kuri uyu wa Kabiri
tariki 14 Gicurasi ubwo yari ari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa
Sena.
Yari mu gikorwa cyo
kwemeza ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigenga ingabo z’u Rwanda, hagamijwe
gushyiraho ibirimo icyiciro cy’Ingabo zishinzwe Ubuzima, Umugaba Mukuru
Wungirije, Ishami rishinzwe Ububanyi n’ubufatanye mpuzamahanga mu bya
gisirikare.
Nyuma yo kwemerezwa
ishingiro n’Inteko Rusange ya Sena, Abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi
n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano batangiye gusuzuma umushinga w’itegeko
rigenga ingabo z’u Rwanda.
Minisitiri w’Ingabo,
Juvenal Marizamunda, yagaragaje ko hari imishinga itandukanye ireba Ingabo z’u
Rwanda irimo no kubaka ishuri rikuru rizajya ryigisha n’abasirikare bakuru.
Ati “Ku bijyanye na
kaminuza ubu amashuri ya gisirikare dufite ni menshi ariko ari ku rwego rwa
kaminuza ni ririya shuri rya gisirikare ry’i Gako na ririya shuri riri i
Nyakinama. I Gako batanga amahugurwa ku bashaka kuba ba ofisiye bato, hanyuma
Nyakinama igatanga amahugurwa kuri ba Ofisiye bakuru ba Major, Lieutenant
Colonel, na ba Colonel iyo bikabije.”
Yakomeje avuga ko “Tugiye
kuzashyiraho n’ikindi cyiciro cy’ishuri ryitwa ‘National Defense College’
rifata guhera kuri Colonel kuzamuka na ba Général.”
Kugeza ubu aya mashuri ya
gisirikare atanga amasomo ya kaminuza ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda,
ibintu Minisitiri Marizamunda yavuze ko bizahinduka mu minsi iri imbere kuko
yose azaba yibumbiye muri Kaminuza ya gisirikare (National Defense University).
Ati “Impamyabumenyi
zitangwa ubu, zitangwa na Kaminuza y’u Rwanda kugeza uyu munsi, ikizahinduka
ubu ni uko hazaba ‘National Defense University’ izahuza ayo mashuri yose uko
azaba ari atatu n’ibindi bigo bizajyamo birimo igikora ubushakashatsi
n’igitanga amasomo yo kubungabunga amahoro, byose bikazaba biri muri iyo
kaminuza ya gisirikare.”
Yakomeje avuga ko iyi
kaminuza izabanza kwemezwa n’inzego za leta bireba nk’uko bigenda ku zindi
kaminuza zishaka gukorera mu gihugu.
Ati “Ni inzira turimo
itazatinda. Nitumara gushyiraho iryo shuri ikizakurikiraho ni ibijyanye no
gushaka ibyangombwa by’iyo kaminuza ya gisirikare, ku buryo noneho kaminuza
zitazajya zitangwa na Kaminuza y’u Rwanda.”
Mu ntangiriro z’uku kwezi
kwa Gicurasi nibwo Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, yemeje itegeko
rigenga Ingabo z’u Rwanda, rikubiyemo amavugurura mu miterere n’imiyoborere
yazo.
Zimwe mu mpinduka
zikubiye muri iryo tegeko harimo ko hazashyirwaho Abagaba Bungirije aho Umugaba
Mukuru wa RDF azagira Umwungirije, Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka ndetse
n’uw’Ishami rishinzwe Ubuzima na we agire Umwungirije.
Ni itegeko rikubiyemo
ingingo 38 zishimangira impinduka zigaragara mu Ngabo z’u Rwanda.
Ubwo umushinga w’Itegeko
wagezwaga ku Nteko Rusange y’Abadepite ku wa 14 Werurwe 2024, Minisitiri
w’Ingabo, Juvénal Marizamunda, yavuze ko ayo mavugurura agamije kugira ngo
hanozwe imiyoborere ya RDF kugira ngo izabashe gusohoza neza inshingano ifite
yo kurinda umutekano.
Muri rusange, Ingabo z’u
Rwanda zayoborwaga n’Umugaba Mukuru, izirwanira ku butaka zikagira Umugaba
umwe, izirwanira mu kirere n’Inkeragutabara bikaba uko.
Minisitiri Marizamunda
yasobanuriye abadepite ko impamvu zo kongera abayobozi b’Ingabo zishingiye ku
nshingano zabaye nyinshi muri RDF bitewe n’ibikorwa bitandukanye Igisirikare
cy’u Rwanda kirimo hirya no hino ku Isi, kandi ko amavugurura yakozwe
bigendanye n’uko umutekano uhagaze ku Isi no mu Karere u Rwanda ruherereyemo.
Marc N
Inkuru ziheruka
Clapton Kibonge yatangiye gusohora filime yanditse
ubwo yari hagati y'urupfu n'umupfumu
http://www.andika.rw/news-details.php?nid=121
Umugabo yahuhuye umugore we kubera kubura amafaranga
yo gukomeza kumwishyurira ibitaro
http://www.andika.rw/news-details.php?nid=118
Urukundo